AS Muhanga yatangiye imikino ya Kamarampaka itsindwa (Amafoto)

Ikipe ya AS Muhanga yatsinzwe ibitego 2-1 n’ikipe ya Vision FC, mu mikino ya Kamarampaka yo gushaka itike yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere cya Shampoyona.

Ni mu mukino wabereye i Kigali kuri Sitade Mumena, aho ikipe ya Vision yanayoboye itsinda, yatsinze ibitego bibiri yikurikiranya, AS Muhanga ikaza kwishyura igitego kimwe ikananirwa kwikura mu maboko ya Vision.

Ikipe ya Vision yagaragaje ko ibasha cyane kumenera muri ba myugariro ba AS Muhanga kuko igitego cya mbere cyatsinzwe n’umukinnyi uhagaze neza hafi y’umuzamu akinjiza igitego, naho icya kabiri kikajyamo kivuye muri Koruneri.

AS Muhanga nayo igitego cyayo cyatsinzwe Kivuye muri Koruneri, ariko ntiyabasha kwishyura ngo yongere icyizere cyo gukomeza mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona yemye.

Abakinnyi ba AS Muhanga bagaragaraga nk’abarushwa na Vision, ari nako umutoza akora impinduka ngo abone intsinzi, ariko birangira abonye gusa igitego kimwe.

AS Muhanga isigaje imikino itanu, ngo yizere kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ubuyobozi bukavuga ko ikipe imeze neza kandi ihabwa ibikenewe byose ngo igere ku ntego zayo zo gutsinda.

AS Muhanga yabonye itike yo gukina imikino ya Kamarampaka isimbuye ikipe ya Espoir yatewe mpaga, kubera gukinisha umukinnyi utujuje ibyangombwa, n’ubundi ku birego byari byatanzwe na AS Muhanga muri FERWAFA.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza Mugabo Gilbert, asaba abafana n’abafaranyabikorwa ba AS Muhanga gukomeza kuba inyuma y’ikipe yabo, kuko muri iki cyiciro izakina imikino itandatu, kandi intego ari ukwinjira mu cyikico cya mbere.

Agira ati "Icyo dusaba abafana ni ugushyigikira ikipe kuko ubu nibwo ikeneye inkunga y’abakunzi bayo, turabasaba kwitanga tugatera abakinnyi morari tukabashyigikira, kugeza ku mukino wa nyuma kandi insinzi irashoboka".

Mu yindi mikino yabaye Intare FC yanganyije 0-0 na Rutsiro FC, aya makipe nayo akazahura na AS Muhanga mikino iri imbere, hakazanabaho imikino yo kwishyura

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka