AS Kigali yongeye gutsinda Gasogi United, Cassa Mbungo abona intsinzi ya kabiri (AMAFOTO)

Ikipe ya AS Kigali yongeye gutsinda Gasogi United bwa kabiri yikurikiranya, mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona wabaye kuri uyu Gatanu, ikipe ya AS Kigali yaherukaga gutsinda Gasogi United mu gikombe cy’Amahoro, yari yongeye kuyakira mu mukino wa shampiyona.

Ku munota wa mbere w’umukino gusa ikipe ya Gasogi yari imaze gufungura amazamu, ku gitego cyatsinzwe na Hassan Djibrine, ku mupira yari ahawe na Malipangu Théodore.

Ikipe ya AS Kigali yaje kwishyura igitego ku munota wa 27 w’umukino, gitsinzwe na Ndekwe Félix ku mupira yari ahawe na Aboubakar Lawal.

Ndekwe Félix wahoze akina mu ikipe ya Gasogi yaje no kuyitsinda igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye, nabwo ku mupira yari ahawe na Aboubakar Lawal.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Bugesera yatsinze ikipe ya Espoir FC igitego kimwe ku busa, cyatsinzwe na Sadick Sulley ku munota wa 62.

AMAFOTO: NIYONZIMA Moïse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka