AS Kigali yatangaje ko yatandukanye n’umutoza Cassa Mbungo André

Ikipe ya AS Kigali yemeje ko yamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo mukuru Cassa Mbungo Amdré

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 29/11/2023 ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko umutoza Cassa Mbungo André yasabye ikipe ya AS Kigali ko batandukana mu bwumvikane.

Cassa Mbungo André yatandukanye na AS Kigali
Cassa Mbungo André yatandukanye na AS Kigali

Ikipe ya AS Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko yamaze gutandukana n’uyu mutoza Cassa Mbungo André.

Kugeza ubu ikipe ya AS Kigali iri mu bibazo by’amikoro aho bivugwa ko n’abakinnyi banze gukora imyitozo batarahabwa amafaranga y’ibirarane by’imishahara ndetse n’ayo baguzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka