AS Kigali yasinyishije myugariro wakiniraga Yanga yo muri Tanzania

Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yamaze gusinyisha Lamine Moro wakiniraga Young Africans.

Myugariro Lamine Moro wari umaze imyaka ibiri muri Yanga ubu ni umukinnyi wa AS Kigali
Myugariro Lamine Moro wari umaze imyaka ibiri muri Yanga ubu ni umukinnyi wa AS Kigali

Ikipe ya AS Kigali izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup ikomeje kwiyongerera imbaraga mu rwego rwo gutegura iyo mikino nyafurika.

Kuri uyu wa Kane tariki 02 Nzeri 2021, AS Kigali yatangaje ko yasinyishije myugariro Lamine Moro wari umaze imyaka ibiri akinira Yanga yo muri Tanzania.

Lamine Moro yasinye muri AS Kigali
Lamine Moro yasinye muri AS Kigali

Myugariro Lamine Moro ukomoka muri Ghana yaherukaga gutandukana na Yanga muri Nyakanga uyu mwaka,aho byavuzwe ko batandukanye ku bwumvikane n’ubwo ibitangazamakuru byo muri Tanzania byatangazaga ko impande zombi hari ibyo zitumvikanaga byanatumye Yanga imuhagarika.

Lamine Moro kandi wanabaye kapiteni w’iyi kipe, yakinnye mu makipe arimo Liberty Professionals yo muri Ghana na Buildcon yo muri Zambia, ubu akaba agomba guhatanira umwanya n’abarimo Rurangwa Mossi, Bishira Latif na Rugwiro Hervé.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka