AS Kigali yasinyishije abakinnyi batatu nyuma yo gutandukana na Hakizimana Muhadjili

Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yamaze kongerera amasezerano Kalisa rachid usanzwe ukina mu kibuga hagati, ndetse inasinyisha abandi bakinnyi babiri bashya

Mu gihe mu Rwanda igikomeje kuvugwa ari isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu gihe shampiyona yamaze gusozwa, amakipe atandukanye akomeje gusinyisha abakinnyi bashya ndetse no kongerera amasezerano abo isanganywe.

Ikipe ya AS Kigali yabaye iya kabiri muri shampiyona ndetse ikaba izanasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup, ni imwe mu makipe ari kuvugwa cyane ku isoko ndetse ikomeje no kurwana no kugumana bamwe mu bakinnyi beza yari ifite.

Kuri uyu wa Gatatu, iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje ko yongereye amasezerano Kalisa Rachid usanzwe uyikinira mu kibuga hagati, aho yamuhaye andi masezerano y’imyaka ibiri azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2023.

Kalisa Rachid uyu mwaka ntiyabashije gukina shampiyona kubera imvune
Kalisa Rachid uyu mwaka ntiyabashije gukina shampiyona kubera imvune

Iyi kipe kandi yanatangaje ko yamaze gusinyisha Saba Robert usanzwe akinira ikipe ya Kiyovu Sports, uyu rutahizamu wayigiyemo avuye muri Bugesera, akaba yarasoje shampiyona atsinze ibitego 10, akabinganya na Shabban Hussein Tchabalala nawe ukinira AS Kigali.

Kalisa Rachid yongereye amasezerano muri AS Kigali
Kalisa Rachid yongereye amasezerano muri AS Kigali

AS Kigali kandi iheruka gusezera Hakizimana Muhadjili werekeje mu ikipe ya Police FC, yanasinyishije Uwimana Guillain wakiniraga Etincelles FC amasezerano y’imyaka ibiri. Iyi kipe kugeza ubu kandi ntirabasha kumvikana na Nsabimana Eric Zidane bivugwa ko yifuzwa na APR FC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka