AS Kigali yanganyije na Kiyovu Sports mu mukino wa gicuti

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 1 Nzeri 2022, ikipe ya Kiyovu Sports na AS Kigali zakinnye umukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali, urangira amakipe yombi anganyije 0-0.

Amakipe yombi yanganyije 0-0
Amakipe yombi yanganyije 0-0

Muri uyu mukino wari uryoheye ijisho ku mpande zombi n’ubwo nta gitego cyabonetsemo, ku munota wa 11 Bizimana Amiss Coutinho yashatse gutungura umunyezamu Frederick Odiamo, wari wabanje mu izamu rya AS Kigali, ariko umupira awushyira muri koruneri itagize icyo ibyara.

Ku munota wa 25 Shaban Hussein Tshabalala yazamukanye umupira, ageze mu rubuga rw’amahina ahereza umupira mwiza Umurundi Landry wenyine ari hamwe n’umunyezamu Kimenyi Yves, awutera hejuru y’izamu.

Mugenzi Bienvenue (14) na Rugirayabo Hassan (15)
Mugenzi Bienvenue (14) na Rugirayabo Hassan (15)

Mbere yuko igice cya mbere kirangira ku munota wa 43, myugariro Hakizimana Felicien ahagana mu rubuga rw’amahina yakoreye ikosa rutahizamu wa AS Kigali, Man Yakre, umusifuzi atanga penaliti atemeranyijweho na benshi barebye uyu mukino, maze iterwa na Shaban Hussein Tshabalala ariko umunyezu Kimenyi Yves ayikuramo igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakomeje gukina umupira mwiza, agera imbere y’izamu ariko hakabura gushyiramo igitego, ari nako abatoza bakora impinduka zitandukanye nko kuri AS Kigali yashyizemo abakinnyi nka Koffi Lotin, Kiyovu Sports ishyiramo abarimo Mugenzi Cedric ariko umukino urangira amakipe yombi anganyije 0-0.

Umunyezamu Kimenyi Yves yakuyemo penaliti
Umunyezamu Kimenyi Yves yakuyemo penaliti

Ikipe ya AS Kigali irimo kwitegura umukino w’ijonjora ry’ibanze muri CAF Confederation Cup, uzaba tariki ya 10 Nzeri 2022 ukazabera muri Djibouti, mbere yo kugenda irateganya undi mukino wa gicuti mu mpera z’iki cyumweru, n’ubwo hatari hatangazwa ikipe bazakina.

Abakinnyi AS Kigali yabanje mu kibuga
Abakinnyi AS Kigali yabanje mu kibuga
Abakinnyi Kiyovu Sports yabanje mu kibuga
Abakinnyi Kiyovu Sports yabanje mu kibuga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka