AS Kigali twarumvikanye-Perezida wa Etincelles FC kuri rutahizamu Moro Sumaila

Ikipe ya Etincelles FC yamaze kumvikana n’ikipe ya AS Kigali yifuza rutahizamu wayo Moro Sumaila w’imyaka 27 muri Mutarama 2023.

Ibi Kigali Today yabihamirijwe na Perezida w’ikipe ya Etincelles FC Ndagijimana Enock wavuze ko ibiganiro na AS Kigali bigeze kure kuri rutahizamu wabo Moro Sumaila ukomoka muri Ghana ugereranyije n’ikipe ya Rayon Sports.

Yagize ati”Ibiganiro bigeze kure kuri AS Kigali,kugeza uyu munsi niyo twumvikanye nk’ikipe ku yindi.Hari ibyo twavuganye ariko nabo ubwabo bagomba kumvikana n’umukinnyi uko azahembwa. “

Sumaila Moro amaze 1/2 cy',ibitego bya Etincelles uyu mwaka
Sumaila Moro amaze 1/2 cy’,ibitego bya Etincelles uyu mwaka

Bite bya Rayon Sports kuri uru rugamba?

Rayon Sports nindi kipe yifuza rutahizamu Moro Sumaila ariko yo yanyuze mu zindi nzira nkuko Perezida wa Etincelles FC yakomeje avuga ko iyi kipe yanyuze ku muntu wabazaniye uyu mukinnyi ndetse ari nawe ufite isoko ryo kubazanira abakinnyi bity obo itari yabegera.

Yagize ati”Abandi numva ni Rayon Sports ariko ntabwo yari yamvugisha hari urundi ruhande yaciyeho ubwo naho ntegereje ibizavamo.Dufite umuntu twahaye isoko utuzanira abakinnyi ninawe watuzaniye Moro uwo nawe ashobora kumvikana n’ikipe yaza akatubwira ibintu tukabyumva tukaba twamurekurira umukinnyi ariko kugeza uyu munsi ibya Rayon Sports mbifata nkaho ntabihari iyo naganiye nayo ni AS Kigali.”

Perezida wa Etincelles FC akomeza avuga ko uruhande Rayon Sports yanyuzeho rwamubwiye ibyayo ariko ko mu gihe ikipe ubwayo itariyaza ngo bicarane baganire atabiha agaciro.

Moro Sumaila mu mikino 15 ibanza ya shampiyona yatsindiye Etincelles FC ibitego icyenda(9) muri 19 iyi kipe yatsinze muri rusange.Isoko ryigura n’igurishwa ry’abakinnyi rizafungu tariki 1 Mutarama 2022 mu gihe rizafunga tariki 27 Mutarama 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka