AS Kigali na Kiyovu zaguye miswi mu mukino wari witezweho byinshi

Umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona wahuje AS Kigali na Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatandatu, warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa

Ni umukino watangiye ukerereweho iminota 13 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, uhuza amakipe yombi akunze kuvugwa ko ari abanyamujyi dore ko yose aba mu mujyi wa Kigali, AS Kigali igaeterwa inkunga n’umujyi wa Kigali, naho Kiyovu Sports igaetrwa inkunga n’akarere ka Nyarugenge.

Kiyovu Sports yabanje mu kibuga
Kiyovu Sports yabanje mu kibuga

Ni umukino wabaye amakipe yombi yakaniranye dore ko by;umwihariko Kiyovu Sports yari igifite inzika kubera umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro baheruka guhuriramo, AS Kigali ikacyegukana itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1.

AS Kigali yabanje mu kibuga
AS Kigali yabanje mu kibuga

Ibindi byakomezaga uyu mukino, harimo kuba ikipe ya AS Kigali imaze iminsi ititwara neza, ndetse bikaba byanavugwaga ko umutoza Eric Nshimiyimana ashobora gusezererwa igihe yaba atabashije gutsinda uyu mukino.

Wari umukino urimo ishyaka ku mpande zombie, ariko ntihagira ikipe ibasha kubona igitego. Gusa Kiyovu ku munota wa 86 yaje kubona Penaliti, ku ikosa ryari rikozwe na Karera Hassan wateze Armel Ghislain mu rubuga rw’amahina, aniterera iyo Penaliti ariko umunyezamu Batte Shamiru awukuramo, umukino urangira ari ubusa ku busa.

Abakinnyi babanje mu kibuga

As Kigali FC: Bate Shamiru, Bishira Latif, Karera Hassan, Benedata Janvier, Rusheshangoga Michel, Ahoyikuye Jean Paul, Niyonzima Haruna, Allongo Mba Martel
Rachid Kalisa, Ssentongo Farouk Saif, Nsabimana Eric

Kiyovu Sports: Bwanakweli Emmanuel, Fiston Munezero, Tubane James, Serumogo Ally, Gilbert, Ishimwe Saleh, Twizerimana Martin Fabrice, Onyanja Obiero, Armel Guislain, Saba Robert, Tuyishime Benjamin

Imikino y’umunsi wa cyenda wa shampiyona iteganyijwe

Kuwa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2019

Marines FC 0-1 AS Muhanga (Umuganda Stadium)
AS Kigali 0-0 Kiyovu Sports (Stade de Kigali)

Ku Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2019

Gicumbi FC vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali, 15h00)
Bugesera FC vs Mukura VS (Stade Bugesera, 15h00)
Etincelles FC vs Police FC (Stade Umuganda, 15h00)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka