AS Kigali itsinze Police FC mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro (AMAFOTO)

Mu mukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, AS Kigali itsinze Police FC igitego 1-0.

Tchabalala atsinda igitego n'umutwe
Tchabalala atsinda igitego n’umutwe

Wari umukino wa kabiri ubanza wa 1/2, nyuma y’uwaraye uhuje ikipe ya Rayon Sports na APR FC, umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Ni umukino wabonetsemo igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Shabban Hussein Tchabalala ku munota wa 44 w’umukino, ku mupira wari uturutse kuri Haruna Niyonzima.

Bishimira igitego
Bishimira igitego

Mu gice cya kabiri cy’umukino, amakipe yombi yagiye akora impinduka, aho nka Police FC yinjijemo Sibomana Patrick wanagoye cyane ikipe ya AS Kigali.

Ku ruhande rwa AS Kigali we yongeyo abakinnyi barimo Michael Sarpong na Uwimana Guillain waje no guhita yongera arasimburwa, mu gihe nka Haruna Niyonzima wanitwaye neza muri uyu mukino yaje gusimburwa

Umupira waturutse kuri Haruna Niyonzima
Umupira waturutse kuri Haruna Niyonzima

Aya makipe azongera guhurira mu mukino wo kwishyura ku wa Gatatu tariki 18/05, izasezerera indi igahita yerekeza ku mukino wa nyuma.

Haruna Niyonzima yitwaye neza muri uyu mukino
Haruna Niyonzima yitwaye neza muri uyu mukino
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka