AS Kigali itsinze Gicumbi ikura Rayon Sports ku mwanya wa kane

Ikipe ya AS Kigali yafashe umwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Gicumbi FC igitego 1-0

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yari yakomeje, ahakinwe imikino ibiri isoza iy’umunsi wa 21 wa shampiyona.

Ku i Saa Sita n’igice ni ho hatangiye umukino wa mbere, umukino ikipe ya AS Kigali yari ku mwanya wa gatanu yari yakiriye Gicumbi iri ku mwanya wa nyuma.

Michael Sarpong yari yabanje mu kibuga
Michael Sarpong yari yabanje mu kibuga

Umukino waje kurangira ikipe ya AS Kigali yegukanye amanota atatu, ku gitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Shabban Hussein Tchabalala ku munota wa 15.

Byatumye ikipe ya AS Kigali ihita ifata umwanya wa kane n’amanota 35, ikayanganya na Rayon Sports ariko AS Kigali ikaza imbere kubera ibitego 12 izigamye, mu gihe Rayon Sports izigamye bine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka