AS Kigali ikomeje kugorwa no gutsinda, Kiyovu Sports igize umukino wa munani idatsindwa

Mu mikino itatu isoza umunsi wa cumi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yabaye ku wa Kane tariki 23 ukuboza 2021, ikipe ya Kiyovu Sports yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo kuzuza umukino wa 8 idatsidwa, mu gihe AS Kigali ikomeje kubura intsinzi.

Kiyovu Sports iriye iminsi mikuru iyoboye shampiyona
Kiyovu Sports iriye iminsi mikuru iyoboye shampiyona

Ikipe ya Gasogi united yujuje imikino itanu itabona intsinzi nyuma yo kumara imikino itanu ibanza ya shampiyna idatsindwa, iyi kipe kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo yakiriye AS Kigali na yo uretse kuba yujuje imikino ine idatsinda, kuva ku munsi wa 4 yakwinjizwa ibitego 2 na Marine FC, izamu ryayo ritarasiba kwinjizwamo igitego.

Muri uyu mukino ikipe ya AS kigali yabonye igitego ku munota wa 24 ku mupira Biramahire Abeddy Christophe yahinduriye ku ruhande rw’ibumoso yubuye amaso awutanga ku ruhande rw’iburyo kwa Shaban Hussen wateye ishoti rikomeye ryavuyemo igitego.

Iki gitego ariko ikipe ya Gasogi United yacyishyuye binyuze kuri penaliti yahawe ku munota wa 29 ku ikosa myugariro wa AS Kigali Rurangwa Mossi yakoreye rutahizamu wa Gasogi United, Hassan Djibrine mu rubuga rw’amahina maze igaterwa neza na Herron Berian Scarla, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1 ari na ko umukino warangiye.

AS Kigali yakoze impinduka mu batoza igashyiraho Jimmy Mulisa nk’umutoza mukuru by’agateganyo, nyuma yo gusezerera Eric Nshimiyimana yujuje umukino wa kane (4) idatsinda, inganyamo imikino itatu (3) itsindwamo umukino umwe (1) kuko iheruka intsinzi tariki ya 1 Ukuboza 2021 ubwo yatsindaga Gicumbi FC ibitego 2-1.

Gasogi United nayo yujuje imikino itanu (5) idatsinda, inganya itatu (3) itsindwa imikino ibiri (2), iyi kipe iheruka intsinzi tariki 23 Ugushyingo 2021 ubwo yatsindaga ikipe ya Bugesera FC ibitego 2-1.

Kiyovu Sports ikomeje kuvuna umuheha umwe ikongezwa ibiri muri shampiyona, kuri uyu munsi wa cumi yari yakiye ikipe ya Rutsiro FC kuri stade ya Kigali maze ibifashijwe na Bigirimana Abedi watsinze igitego ku munota wa 10, kiba icya gatanu muri shampiyona itsinda Rutsiro FC igitego 1-0.

Wabaye umukino wa munani Kiyovu Sports idatsindwa, dore ko kuva ku munsi wa kabiri wa shampiyona itari yatsindwa kuko mu mikino umunani yatsinzemo itandatu (6) inganyamo ibiri (2), iheruka gutsindwa na AS Kigali tariki 2 Ugushyingo 2021 ibitego 4-0.

Gasogi FC yanganyije na AS Kigali
Gasogi FC yanganyije na AS Kigali

Espoir FC yari imaze imikino ine (4) idatsinda yatsinze ikipe ya Bugesera FC imaze gutsinda umukino umwe mu mikino icumi ya shampiyona imaze gukina, ibitego 3-1 byatsinzwe na Fred Muhozi watsinze bibiri na Arsene Tuyisenge mu gihe Bugsera FC yatsindiwe na Munir.

Iminsi 10 ya shampiyona imaze gukinwa isize Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 23 mu mikino 10, Rayon Sports ku mwanya wa kabiri n’amanota 18 mu mikino 10, As Kigali ku mwanya wa gatatu n’amanota 17 mu mikino 10 mu gihe APR FC iza ku mwanya wa kane n’amanota 17 mu mikino 7 imaze gukina kuko ifite ibirarane bitatu birimo umukino izakina na Gasogi United tariki ya 26 Ukuboza 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka