AS Kigali ifite icyizere cyo gutsinda KMC nyuma yo kunyagira Gicumbi

Ikipe ya AS Kigali yaraye inyagiye Gicumbi FC iratangaza ko hari icyizere cyo gutsinda KMC kuri uyu wa Gatandatu

Mu mukino wa gicuti waraye ubereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, AS Kigali yaraye inyagiye ikipe ya Gicumbi ibitego 5-0.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza Eric Nshimiyimana yatangaje ko uyu mukino wamweretse ko kugeza ubu ikipe ihagaze neza nka 70%, ubu bakaba bagiye kwikosora ku buryo bazagera mu mukino wa mbere bageze ku 100%.

Yagize ati "Imyitozo na match biratandukanye, uba ushaka uko ukosora ibitagenda, kwihutisha umupira n’ibindi ni byo umuntu aba ashaka kureba."

"Gutsinda byongera icyizere ariko ntitwabigenderaho, hari ibyo tugiye gukosora birimo n’uburyo dusatira izamu, turizera ko tuzagera ku munsi wa match duhagaze neza 100%".

Ikipe ya AS Kigali iri gutegura umukino wa CAF Confederation Cup, aho izakira KMC yo muri Tanzania kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka