Arsene Wenger ari kumwe na Perezida wa FIFA Gianni Infantino, aba bombi bakazitabira Inama y’Inteko rusange ya CAF izayoborwa na Perezida wa CAF Dr Patrice Motseppe.
Imwe mu ngingo zizagarukwaho ni umushinga wa Miliyari y’Amadolari yo kubaka Sitade mu bihugu binyamuryango bya CAF aho mu rutonde rw’ibihugu 56, ibihugu 22 muri byo nta Sitade mpuzamahanga bifite bizemerera kwakira amarushanwa nyafurika cyangwa indi mikino mpuzamahanga.
Arsene Wenger Ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA ari mu Rwanda nk’uzatanga inama ku cyakorwa muri Afurika kugira ngo ruhago yaho itere imbere mu buryo bwose.
Arsene Charles Ernest Wenger OBE yamamaye muri Arsenal aho yatangiye kuyitoza mu mwaka wa 1996 kugera mu mwaka wa 2018. Bimwe mu bihe abakunzi ba Arsenal bamwibukiraho ni ukubaka Sitade Emirates ndetse no gutwara igikombe cya Shampiyona muri 2002 adatsinzwe.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Turakwishimiye musaza kugera mu Rwanda