![APR WFC yazamutse mu cyiciro cya mbere, aho isanzemo ikipe ya Rayon Sports APR WFC yazamutse mu cyiciro cya mbere, aho isanzemo ikipe ya Rayon Sports](IMG/jpg/aprwfc.jpg)
Ikipe ya APR WFC ku munsi wo ku wa Gatandatu yatsinze Kayonza WFC ibitego 4 kuri 1 bituma izamuka mu cyiciro cya mbere ku giteranyo cy’ibitego 6 bya APR WFC kuri 2 bya Kayonza WFC ibi bikaba byayishoboje kuzamuka aho umwaka ushize w’imikino yari yatsindiwe mu mikino ya kamarampaka.
![Forever WFC nayo yazamutse mu cyiciro cya mbere Forever WFC nayo yazamutse mu cyiciro cya mbere](IMG/jpg/forever.jpg)
Ku munsi wo ku cyumweru kandi ikipe ya Forever WFC yatsinze ikipe ya Nasho igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura izamuka ku giteranyo cy’ibitego bibiri ku busa (2-0). Aya makipe akaba azamutse gusimbura Freedom WFC na Rambura WFC n’ubwo zisigaje imikino 3 zitarakina.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|