APR na AS Kigali zabonye atatu, Rayon na Police zigwa miswi

Mu mikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona, ikipe ya AS Kigali zabonye amanota atatu hanze, Police Fc na Rayon Sports zinganya 1-1

Kuri uyu wa Kane Shampiyona y’icyiciro cya mbere yari yasubukuwe, aho APR FC ari yo kipe yabimburiye andi kubona amanota atatu.

Ku i Saa Sita zuzuye ni bwo hari hatangiye umukino wahuzaga ikipe ya APR FC na Bugesera, aho APR FC umukino warangiye itsinze Bugesera ibitego 3-0.

Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Omborenga kuri Coup-franc, Manishimwe Djabel atsina icya kabiri kuri Penaliti, naho Byiringiro Lague atsinda icya gatatu.

Mu mukino wari urimo guhangana, Police Fc yaguye miswi na Rayon Sports.

Nyuma y’umukino wa APR FC na Bugesera, hakurikiyeho umukino wari witezwe na benshi wahuje Rayon Sports na Police Fc.

Ikipe ya Police FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 20 ku gitego cyatsinzwe na Sibomana Patrick, Héritier Luvumbu aza kucyishyura kuri Penaliti yari ikorewe Sugira Ernest.

Héritier Nzinga Luvumbu yagoye cyane ikipe ya Police FC
Héritier Nzinga Luvumbu yagoye cyane ikipe ya Police FC

Amakipe yombi yakomeje gushakisha uburyo bwavamo ibitego, gusa birangira amakipe anganyije igitego 1-1.

Uko imikino yose yagenze

Amakipe ahatanira igikombe

Bugesera 0-3 APR FC
Espoir Fc 1-0 Marines Fc
Rutsiro Fc 0-2 AS Kigali FC
Police Fc 1-1 Rayon Sports

Amakipe ahatanira kutamanuka

As Muhanga 0-2 Gorilla Fc
MukuraVS 1-0 EtincellesFC
Sunrise Fc 1-1 Gasogiunited
Kiyovu Sports 1-2 Musanze Fc

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka