APR itsinzwe na AS Kigali, Kiyovu itakariza i Rusizi (AMAFOTO)

Mu mikino ibanziriza iya nyuma ya shampiyona y’icyiciro cya mbere, APR na Kiyovu Sports zihataniye igikombe nta n’imwe yabashije kubona amanota atatu, impaka zikazakemuka ku munsi wa nyuma

Kuri uyu wa mbere shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yari yakomeje, aho imikino yari itegerejwe cyane ari uwa Espoir na Kiyovu Sports, APR FC na AS Kigali, ndetse n’imikino y’amakipe ahatanira kuguma mu cyiciro cya mbere.

I Nyamirambo, CASSA Mbungo ahaye ubutumwa APR FC

Aya makipe azanakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, yakinnye umukino wari utegerejwe na benshi, aho AS Kigali iri mu makipe yari yatezwe APR FC ko ishobora kuyitesha igikombe cya shampiyona.

AS Kigali yaje gutsinda APR FC ibitego 2-0, aho icya mbere cyatsinzwe na Haruna Niyonzima nyuma yo gucenga ba myugariro ba APR FC igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, AS Kigali yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mugheni Kakule Fabrice, nyuma y’umupira wari utakajwe na Mugisha Bonheur.

Abakinnyi babanje mu kibuga

APR FC: Ishimwe Pierre, Ombolenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Nsabimana Aimable, Ruboneka Bosco, Mugisha Bonheur [Casemiro], Manishimwe Djabel, Bizimana Yannick, Kwitonda Alain "Bacca" na Mugisha Gilbert.

AS Kigali: Ntwali Fiacre, Kwitonda Ally, Rugirayabo Hassan, Niyibizi Ramadhan, Mugheni Fabrice, Ishimwe Christian, Kalisa Rashid, Bishira Latif, Abubakar Lawal, Shabani Hussein na Haruna Niyonzima.

I Rusizi, Kiyovu ibyaberaga i Nyamirambo ntiyabibyaje umusaruro

Ikipe ya Kiyovu Sports yari yerekeje mu karere ka Rusizi, aho gutsinda uyu mukino byashoboraga gutuma irara ku mwanya wa mbere, gusa byaje kurangira inganyije na Espoir FC ubusa ku busa.

Uko imikino yose uyu munsi yagenze

 Musanze FC 1-0 Mukura

 Etoile de l’est 0-0 Gorilla FC

 Gicumbi FC 1-3 Rutsiro FC

 APR FC 0-2 AS Kigali

 Bugesera FC 2-0 Police FC

 Marines FC 3-2 Rayon Sports

 Espoir FC 0-0 Kiyovu Sports

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka