APR i Shyorongi, AS Kigali i Muhanga: Imyitozo y’igikombe cy’Amahoro irakomeje (AMAFOTO)

Mu rwego rwo kwitegura umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uteganyijwe mu cyumweru gitaha, APR FC na AS Kigali bakomeje imyitozo ikomeye bitegura uyu mukino

Ku wa Kabiri tariki 28/06 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ni bwo hazakinwa umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, umukino uzahuza ikipe ya APR FC ndetse na AS Kigali, aho APR FC muri ½ yasezereye Rayon Sports, mu gihe AS Kigali yasezereye Police FC.

Ikipe ya AS Kigali ifite iki gikombe giheruka cya 2019, nk’uko imaze iminsi ibigenza yagiye kwitegurira uyu mukino mu karere ka Muhanga, aho izagaruka ije gukina uyu mukino, akaba ariho izakorera imyitozo yose itegura uyu mukino.

APR FC nayo nk’ibisanzwe umwiherero wayo uri kubera i Shyorongi ari naho iri gukorera imyitozo, aho imyitozo yo ku munsi w’ejo yari iyobowe n’umutoza wungirije ari we Neffati Jameleddine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabashimiyemukomerezaho

kubwayoinnocent yanditse ku itariki ya: 21-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka