APR FC yirukanye Bukuru Christophe mu mwiherero

Ikipe ya APR FC yirukanye mu mwiherero umukinnyi Bukuru Christophe ashinjwa imyitwarire mibi, bikaba bibaye nyuma y’aho yari yigeze guhagarikwa nyuma akaza kubabarirwa

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021 ni bwo ikipe APR FC yirukanye mu mwiherero umukinnyi wayo Bukuru Christophe kubera imyitwarire mibi.

Iyi nkuru dukesha urubuga rwa APR FC ivuga ko iki gikorwa cyabereye imbere y’abakinnyi bagenzi be ndetse na Staff.

Umuyobozi wa APR FC aheraho yibutsa abakinnyi basigaye ko basabwa kugaragaza imyitwarire myiza igihe cyose. Yibutsa ko APR FC nk’ikipe y’Ingabo isabwa kuba intangarugero mu yandi ma kipe ndetse no mu muryango nyarwanda.

Uyu mukinnyi wo hagati asanzwe akinira Ikipe y’Ingabo APR FC kubera imyitwarire mibi yagiye imuranga, akagirwa inama kenshi agakomeza kugorwa no kwikosora, Ubuyobozi bwa APR FC bwahisemo kumwirukana mu mwiherero kugira ngo ajye kwitekerezaho.

Bukuru Christophe abaye umukinnyi wa gatatu wirukanywe muri APR FC kuva umutoza Adil Mohamed yatangira gutoza iyi kipe, nyuma ya Sugira Ernest ndetse na Ishimwe Kevin.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kwihutira kumwirukana siwo mwanzuro ukwiye umuntu arabanza akagirwa inama,atakwikosora agahanirwa muruhame,nabyo byakwanga akandikirwa asabwa ubusobanuro. Nonese yirukanwe izo process zarakozwe!

Hitimana anny celestin yanditse ku itariki ya: 16-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka