APR FC yikosoye itsinda AS Kigali

Nyuma yo gutsindwa n’Isonga FC bigatuma ubuyobizi bw’ikipe ya APR FC bunenga imikinire yayo muri iyi minsi, iyi kipe yikosoye maze itsinda AS Kigali ibitego 2 ku busa mu mukino w’umunsi wa 15 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 10/03/2012.

Ibitego by’Umurundi Papy Faty na Lionel Lionel Saint Preux ukomoka muri Brezil nibyo byahesheje APR amanota atatu mu mukino utagaragayemo impanga Kabange Twite na Mbuyu Twite bafite imvune.

Mu gice cya mbere AS Kigali yakiniraga ku kibuga cyayo isanzwe ikoreraho imyitozo, yagoye cyane APR ndetse inabona uburyo bwinshi bwo kubona ibitego ariko kuboneza imipira mu izamu birabananira.

APR FC nayo yanyuzagamo igasatira ikoresheje cyane cyane uruhande rw’iburyo rukinaho Lionel Le Preux werekezaga imipira imbere y’izamu rya AS Kigali ariko hakabura utsinda.

Igice cya kabiri kigitangira ibintu byaje guhinduka, ubwo Pappy Faty yatsindaga igitego cya mbere cya APR n’umutwe. Umupira wari uvuye muri koroneri umunyezamu wa AS Kigali, Emery Mvuyekure, asohoka nabi bituma atsindwa igitego.

Kuva icyo gihe APR yakomeje gusatira AS Kigali. Uko kwiharira umupira kwa APR byatumye yongera kubona ikindi gitego cyaturutse ku ruhande rw’iburyo ku mupira wari uzamukanywe na Ngabo Albert agahita awuhereza Lionel Saint Preux wahise awuboneza mu rushundura.

Nyuma y’ibyo bitego 2 yari imaze gutsindwa, AS Kigali ntiyacitse intege, yakomeje gusatira ariko gutsinda igitego biranga umukino urangira utyo.

Nyuma yo kubona amanota atatu y’uwo munsi, Ernie Brandts utoza APR yavuze ko nyuma yo gutsindwa n’Isonga mu mukino wabanje hari byinshi yakosoye ku ruhande rw’ubusatirizi.

Brandts kandi yavuze ko iyo ntsinzi imusubije mu ruhando rwo guhatanira igikombe cya shampiyona kandi ngo intego ye ni ukutazongera kugira umukino n’umwe yongera gutakazamo amanota.

André Kasa Mbungo, umutoza wa AS Kigali, yadutangarije ko n’ubwo yatsinzwe ikipe ye igenda yivugurura kandi ngo akurikije uko ikipe ye yakinnye na Marine mu mukino yaherukaga gukina, abona ikipe ye yakinnye neza.

Kasa umaze amazi atatu gusa atoza AS Kigali, avuga ko abakinnyi batanu yongeyemo biganjemo abakomoka muri Uganda, bazamufasha cyane kuko batangiye kumenyerana n’abandi bakinnyi, kandi afite icyizere cy’uko ikipe ye, iterwa inkunga n’umujyi wa Kigali, itazajya mu cyiciro cya kabiri.

Nyuma yo kubona intsinzi, APR yahize ifata umwanya wa gatatu mu gihe AS Kigali yagiye mu makipe abiri ya nyuma kuko iri ku mwanya wa 12 ikaba ibanziriza Espoir iri ku mwanya wa nyuma.

Mukura yisubije umwanya wa mbere, Kiyovu itungurwa na Marine

Nyuma yo gutsinda Espoir ibitego 2 ku busa i Rusizi, Mukura yongeye kwisubiza umwanya wa mbere yari yicayeho tariki ya mbere Mutarama.

Kiyovu Sport yatunguwe na Marine kuri uyu wa gatandatu, ubwo Marine y’i Rubavu yayisangaga mu rugo ku Munena ikayihatsidira ibitego 2 kuri 1.

Indi mikino y’umunsi wa 15 irakomeza kuri icyi cyumweru. Umukino ukomeye utahuza Rayon Sport na Police FC kuri Stade Amahoro saa cyenda n’igice.

Nyuma yo gutsinda APR 2-1, Isonga FC irakira Etincelles kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, naho Nyanza yakirire Amagaju i Nyanza.

Ubu Mukura ni yo iyoboye n’amanota 33, ukurikiwe na Police FC ifite amanota 30. APR yageze ku mwanya wa gatatu n’amanota 27 ikurikiwe na Rayon Sport ku mwanya wa kane n’amanota 25, Kiyovu ikaza ku mwanya wa gatanu n’amanota 22.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka