APR FC yerekanye abakinnyi bashya inahemba abitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino

Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatandatu yerekanye abakinnyi bashya iheruka kugura, inahemba abakinnyi, abafana n’abatoza biatwaye neza mu kwaka w’imikino wa 2022/2023

Kuri uyu wa Gatandatu i Shyorongi aho ikipe ya APR FC ikunda gukorera umwiherero ikanahakorera imyitozo, habaye umuhango wo guhemba abakinnyi bitwaye neza umwaka ushize, banerekana abakinnyi bashya batandukana iyi kipe yasinyishije izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022/2023.

Lt Gen Mubarakh Muganga, Umuyobozi wa APR FC
Lt Gen Mubarakh Muganga, Umuyobozi wa APR FC

Aba bakinnyi berekanywe ni Clement Niyigena wavuye muri Rayon Sports, Ishimwe Christian (AS Kigali, Fabio Nkundimana (ESPOIR FC), Ramadhan Niyibizi (AS Kigali), Ishimwe Fiston (Marine FC, Taiba Mbonyumwami (ESPOIR FC) na Uwiduhaye Aboubacar wakiniraga Police FC Rwanda.

ISHIMWE Christian wakiniraga AS Kigali
ISHIMWE Christian wakiniraga AS Kigali
NIYIGENA Clément wakiniraga Rayon Sports yerekeje muri APR FC
NIYIGENA Clément wakiniraga Rayon Sports yerekeje muri APR FC

Mu bahembwe, umukinnyi ukiri muto witwaye neza yabaye umunyezamu Ishimwe Pierre, hahembwa abakinnyi babiri ari bo Mugisha Gilbert na Mugunga Yves aho buri wese yabashije gutsinda ibitego bitandatu.

Mugisha Gilbert na Mugunga Yves bashimwe ibitego bitandatu buri wese yatsinze muri iyi shampiyona, ari nabo bahize abandi muri APR FC
Mugisha Gilbert na Mugunga Yves bashimwe ibitego bitandatu buri wese yatsinze muri iyi shampiyona, ari nabo bahize abandi muri APR FC

Ruboneka Bosco yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2021-2022, umutoza Adil Erradi Mohamed ashimirwa uko amaze iminsi yitwara, naho umwana witwa Fred ahembwa nk’umufana ukiri muto.

Umutoza wungirije, Benmoussa Abdesattar
Umutoza wungirije, Benmoussa Abdesattar
Maj Jean Paul, Team manager mushya wa APR FC
Maj Jean Paul, Team manager mushya wa APR FC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abayobozi bacu turabemera cyane

Ayabagabo yanditse ku itariki ya: 7-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka