APR FC yemeje ko yahagaritse umutoza Adil Mohamed na Manishimwe Djabel

Ikipe ya APR FC yemeje ko yahagaritse umutoza mukuru Adil Erradi Mohamed ndetse na kapiteni wayo Manishimwe Djabel kubera imyitwarire

Mu nama yari iyobowe n’umuyobozi wa APR FC Lt Gen MUBARAKH Muganga, abakozi b’iyi kipe basobanuriwe ko uwari umutoza mukuru wayo Adil Erradi Mohamed yahagaritswe ndetse na kapiteni w’iyi kipe Manishimwe Djabel.

APR FC yahagaritse umutoza Adil Erradi Mohamed
APR FC yahagaritse umutoza Adil Erradi Mohamed

Muri iyi nama Umuyobozi wa APR FC yatangaje impamvu aba bombi bahagaritswe nyuma y’iminsi yari ishize havugwa ayo makuru, nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti rw’iyi kipe.

Yagize ati “nk’uko bamwe muri aha mubizi, iyi kipe yashinzwe mu gihe cy’ Urugamba rwo kubohora igihugu, kuva yashingwa imaze gutwara ibikombe bitandukanye yaba ibikinirwa mu gihugu ndetse n’ibyo mu karere”.

Lt Gen MK MUBARAKH , Umuyobozi wa APR FC
Lt Gen MK MUBARAKH , Umuyobozi wa APR FC

Yakomeje agira ati “Mukurikije ayo mateka mbanyuriyemo, APR F.C ni ikipe ifite uko ibayeho, ifite n’amahame igenderaho cyane nk’ikipe ya gisirikare iyo rero umwe mu bayikoramo atabashije kubaha no gukurikiza ayo mahame, hari igihe biba ngombwa ko umuha umwanya akitekerezaho ari nabyo byabaye kuri Adil Erradi umutoza mukuru”

“Ndagira ngo nkureho urujijo nabasobanurire neza ko umutoza Adil atirukanywe ahubwo yabaye ahawe umwanya kugira ngo yitekerezeho agire nibyo akosora mbere yuko azagarurwa mu kazi”

Ben Moussa yahawe inshingano zo gutoza ikipe ya APR FC by'agateganyo
Ben Moussa yahawe inshingano zo gutoza ikipe ya APR FC by’agateganyo

Ku kibazo cya Manishimwe Djabel

Yagize ati “Iyo uri umuyobozi ukora ibishoboka byose kugira ngo abo uyoboye ubabere urugero rwiza, Manishimwe Djabel nka kapiteni afite amakosa yakoze imbere y’abo ayoboye n’imbere y’abatoza bose ibyo rero ntabwo nka APR F.C twabyihanganira”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mbega ndumva muri ruhago naho hasigaye ari balabala

DANIEL yanditse ku itariki ya: 24-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka