APR FC yatsinze Mukura VS ifata umwanya wa kabiri

Ku Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, ikipe ya APR FC yatsinze Mukura VS 1-0 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona, wabereye i Bugesera ifata umwanya wa kabiri.

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga n'abasimbura babo
Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga n’abasimbura babo

Ni umukino APR FC yihariye cyane ihererekanya umupira ndetse no kurema uburyo bwinshi bw’ibitego. Ku munota wa 9 w’umukino Bizimana Yannick yahushije uburyo bw’igitego ku mupira yacomekewe na Mugisha Bonheur, ariko umunyezamu Sebwato Nicholas wa Mukura VS awukuramo. APR FC yakomeje gukina neza cyane ari nako Mukura VS nayo ikina yirwanaho ngo irinde izamu ryayo.

Gukina neza kwa APR FC kwayihiriye ku munota wa 34 ubwo Niyibizi Ramadhan yahindurirwaga umupira na Byiringiro Lague, maze na we wari uri imbere y’izamu rya Mukura VS ahita atsindira APR FC igitego cya mbere, igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Mu gice cya kabiri ikipe ya APR FC yakomeje gukina neza ishakisha ibindi bitego inagitangirana amahirwe ku mupira watewe na Ishimwe Pierre, ariko umunyezamu wa Mukura VS awurenza izamu. Ku munota wa 57 kandi umunyezamu wa Mukura VS yongeye kuyitabara ubwo yakuragamo ishoti ryari ritewe na Bizimana Yannick.

Amakipe yombi yakoze impinduka aho Mukura VS yakuyemo Mahoro Fidele agasimburwa na Iradukunda Elie Tatu, Cyubahiro Constantin agasimbura Murenzi Patrick mu gihe ku munota wa 70, yakuyemo Ngirimana Alexis ashyiramo Ndizeye Innocent.

APR FC nayo yakoze impinduka ikuramo Byiringiro Lague ku munota wa 67 hinjira Ishimwe Fiston na we wakinnye neza, Bizimana Yannick na we yasimbuwe na Nshuti Innocent ku munota 76 mu gihe ku munota wa 81, Mugisha Gilbert yasimbuye Ishimwe Anicet wakinnye umukino mwiza.

N’ubwo Mukura VS itabonye uburyo bwinshi ku mukino wose, ariko mu minota ya nyuma yabaye nk’ikanguka ishaka kwishyura APR FC nayo ihusha ubundi buryo bwavamo ibitego, ariko umukino urangira itsinze igitego 1-0, ibintu ikoze bwa mbere mu myaka ibiri ishize kuko yaherukaga gutsinda Mukura VS tariki 7 Werurwe 2020, 4-0.

Ikipe ya APR FC yahise iba iya kabiri n’amanot 31 n’ibitego umunani izigamye, mu gihe Kiyovu Sports zinganya amanota ariko ikazigama ibitego birindwi zose ziri inyuma ya AS Kigali ifite amanota 33.

Bugesera FC mu rugo yahanganyirije na Sunrise 1-1
Bugesera FC mu rugo yahanganyirije na Sunrise 1-1

Indi mikino yabaye:

Etincelles FC 1-0 Rutsiro FC
Bugesera FC 1-1 Sunrise FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka