- Niyibizi Ramadhan yishimira igitego yatsinze
Yari imikino itatu y’umunsi wa 23 wa shampiyona yakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2023, ku bibuga bitandukanye. Ikipe ya APR FC yari iyoboye shampiyona yari yasuye Marine FC i Rubavu maze inakurayo intsinzi y’ibitego 3-2, yayifashije gukomeza kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 49.
Marine FC niyo yabanje igitego ku munota wa 15 gitstinzwe na Usabimana Olivier, ariko cyishyurwa na Nshuti Innocent ku munota wa 26, mu gihe Niyibizi Ramadhan yahise atsinda icya kabiri ku wa 27. Ku munota wa 41 Mwebaze Yunusu wa Marine FC yitsinze igitego, ariko mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Usabimana Olivier atsindira Marine FC igitego cya kabiri, umukino urangira ari ibitego 3-2.
- APR FC yatsinze Marine FC ikomeza kuyobora shampiyona
Kuri sitade ya Bugesera, ikipe ya Bugesera FC yari yakiye Police FC yaherukaga gutsindwa na Kiyovu Sports. Iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda yatsinzwe umukino wa kabiri wikurikiranya itsindwa na Bugesera FC ibitego 2-1, biyigumisha ku mwanya wa gatandatu n’amanota 36.
Mukura VS yari yakiriye Sunrise FC yari imaze iminsi ine mu Karere ka Huye yitegura uyu mukino. N’ubwo ariko yari imaze hafi icyumweru iwitegura, ntabwo yabonye intsinzi kuko Mukura VS yayitsinze ibitego 2-1, byatsinzwe na Robert Mukokotya ku munota wa 12 n’uwa 70 mu gihe Sunrise FC yabonye igitego ku munota wa 62 w’umukino.
- Nshuti Innocent watsinze igitego kimwe cya APR FC
- Abakinnyi APR FC yakoresheje itsinda Marine FC
- Mukura VS yatsinze Sunrise FC 2-1
Imikino iteganyijwe ku cyumweru:
Etincelles FC vs Kiyovu Sports (Stade Umuganda, saa cyenda)
AS Kigali vs Rayon Sports (Stade Bugesera, saa cyenda)
Musanze FC vs Gorilla FC (Stade Ubworoherane, saa cyenda)
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
A.P.R.FC nikomeze itsinde ariko izagure abanyamahanga