APR FC yatsinze Espoir FC, yuzuza imikino 46 idatsindwa

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021 shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yakomeje hakinwa umunsi wa 11 wayo, ikipe ya APR FC yuzuriza imikino 46 idatsindwa kuri Espoir mu gihe Police FC yatsinze Gasogi United, Kiyovu Sports inganya na Bugesera FC.

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

Umukino wa APR FC na Espoir FC wabereye kuri sitade ya Kigali utangira saa sita n’igice. Ni umukino watangiye ikipe ya Espoir FC ikinira inyuma cyane igacunga ko yatungura ikipe ya APR FC.

Espoir ni yo yabonye uburyo bwinshi mu gice cya mbere bwashoboraga kuvamo ibitego binyuze ku bakinnyi barimo Habimana Yves na Muhozi Fred. Ibi byanatumye mu minota 30 gusa ikipe yari imaze kubona koruneri 3 APR FC itari yabona kuruneri n’imwe.

Ku munota wa 34 ku mupira wari uzamukanywe na Fitina Omborenga awuhindura imbere y’izamu ariko Ruboneka Bosco awuteye awushyira hejuru y’izamu.

Ku munota wa 35 Ishimwe Pierre yatanze umupira n’amaboko awutanga nabi awihera umusore w’ikipe ya Espoir FC Muhozi Fred washatse gucenga ariko umupira Mugisha Bonheur amwaka umupira atari yatera mu izamu. Ku munota wa 40 kandi Habimana Yves yinjiranye ba myugariro ba APR FC mu rubuga rw’amahina ariko ateye umupira ufata igiti cy’izamu igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganyije 0-0.

Abakinnyi ba Espoir FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Espoir FC babanje mu kibuga

Mu gice cya kabiri APR FC yakinnye neza bitandukanye n’igice cya mbere kugeza aho ku munota wa 53 ku mupira watewe neza na Kapiteni Manishimwe Djabel, Mugunga Yves yashoboraga kubona igitego ariko umupira awutera hejuru y’izamu rya Epoir FC. Ku munota wa 58 umutoza wa APR FC Adil Erradi Mohammed watoje uyu mukino nyuma yo gukira Covid-19, yakoze impinduka akuramo Byiringiro Lague utagize umukino mwiza ndetse na Mugisha Gilbert basimburwa na Bizimana Yannick na Ishimwe Anicet. Uyu Ishimwe yafashije ikipe ya APR FC kuko ku munota wa 68 ku ikosa ryamukorewe rikozwe na Mutijima Gilbert ryavuyemo coup franc. Yatewe neza na Fitina Omborenga ayirenza urukuta umupira werekeza mu izamu rya Itangishatse Jean Paul, APR FC iba ibonye igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Ku munota wa 69 kandi Omborenga Fitina yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo akata umupira muremure ashakisha Mugunga Yves wananiwe gushyira umupira ku mutwe. Nyuma yo gutsindwa igitego ku munota wa 74, umutoza Gatera Musa wa Espoir yakoze impinduka akuramo Fred Muhozi na Habimana Yves bagoye cyane ikipe ya APR FC. Ku rundi ruhande APR FC yakuyemo Mugunga Yves wasimbuwe na Nshuti Innonent ariko ikipe ya APR FC ikomeza kwiharira iminota 15 ya nyuma y’umukino nk’aho uburyo bwa nyuma mu mukino bwabonetse ku munota 92 ku ishoti ryatewe na Nshuti Innocent ariko umunyezamu Itangishatse Jean Paul awushyira muri koruneri itagize umusaruro itanga, umukino urangira APR FC itsinze Espoir igitego 1-0. Ikipe ya Espoir FC ni yo iheruka gutsinda APR FC tariki 25 Gicurasi 2019 kuko kuva icyo gihe APR FC itari yatsindwa na rimwe mu mikino 46 imaze gukina.

Mu yindi mikino yabaye kuri iyi sitade ya Kigali, Gasogi United yakinnye idafite abakinnyi 4 banduye Covid-19 yahatsindiwe n’ikipe ya Police FC ibitego 3-2 byatsinzwe na Nsengiyuma Moustapha ku munota wa 40 na 47 ku ruhande rwa Gasogi United mu gihe Hakizimana Muhadjili ku munota wa 54, Ndayishimiye Antoine Dominque ku munota wa 71 na Usengimana Faustin ku munota wa 87 ari bo batsindiye Police FC.

Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona, ibifashijwemo na Ndayishimiye Thierry, ku munota wa 68 yanganyije na Bugesera FC yatsindiwe na Junior Didier ku munota wa 75 igitego 1-1 ikomeza kuyobora shampiyona n’amanota 24 ikurikirwa na APR FC n’amanota 23 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 n’amanota 19.

Kuri uyu wa Kane harasozwa umunsi wa 11 wa shampiyona hakinwa imikino ibiri aho AS Kigali izakira Mukura VS kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo naho Rutsiro FC kuri sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu izakire Gorilla FC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka