APR FC yasinyishije abakinnyi bashya barimo Danny Usengimana na Ally Niyonzima

Ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha abakinnyi bashya, barimo Danny Usengimana wari umaze iminsi yifuzwa na Vipers ya Uganda ndetse na Police FC yo mu Rwanda

Nyuma y’amasaha make APR Fc itangaje umutoza mushya, ubu APR Fc ikomeje gahunda yo kwiyubaka, aho mu bakinnyi yamaze kongeramo barimo Danny Usengimana uheruka gutandukana n’ikipe ya Tersana SC yo mu Misiri.

Nshuti Innocent, Danny Usengimana na Niragira Ramadhan
Nshuti Innocent, Danny Usengimana na Niragira Ramadhan

Mu bandi bakinnyi iyi kipe yongeyemo, harimo Ally Niyonzima wakiniraga AS Kigali, ndetse n’uwitwa Niragira Ramadhan wakinaga i Burundi, hari kandi ndetse na Nshuti Innocent wahoze akinira iyi kipe mu mwaka w’imikino washize, bose bakaba basinyiye APR Fc imyaka ibiri

Umutoza mushya, abayobozi ndetse n'abakinnyi ba APR Fc bafata ifoto
Umutoza mushya, abayobozi ndetse n’abakinnyi ba APR Fc bafata ifoto

Uyu Niragira Ramadhan na we APR yerekanye, asanzwe akinira ikipe ya Atlético Olympic Football Club y’i Burundi, akaba akina inyuma ku ruhande rw’ibumoso aho aje gusimbura Emmanuel Imanishimwe werekeje hanze y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Apr,izatsinda,amakipekahave,kuko yariyubatse cyane dan azabikora.pe

PATRICK yanditse ku itariki ya: 14-02-2019  →  Musubize

kugisozi abajura baterefone bacapuza barateye muzadusure

alias yanditse ku itariki ya: 12-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka