APR FC yananiwe gutsindira Etoile du Sahel i Kigali

APR FC yananiwe gukoresha amahirwe yabonye yo gutsinda Etoile du Sahel yo muri Tuniziya, mu mukino ubanza wa 1/16 cy’irangiza mu guhatanira igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo, umukino wabereye kuri stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 24/03/2012.

Umutoza wa APR Ernie Brandts yari yihaye intego yo kubona nibura ibitego 2 ku busa i Kigali, kugira ngo byibura mu mukino wo kwishyura uzabera i Tunis azabe afite impamba ifatika.

Ikipe ya APR yatangiye isatira cyane igaragaza ko ishaka kugera kuri iyo ntego, aho abasore nka Ndikumana Yamin Seleman wakinaga imbere ku rughande rw’ibumoso na Dan Wagaluka wanyuraga ku ruhande rw’iburyo bigaragazaga cyane ariko bakabura ushyira imipira boherezaga mu izamu.

APR yashoboraga kubona igitego hakiri kare, ubwo Kapiteni wayo Olivier Karekezi yarekuraga ishoti riremereye ariko rigasanga Aymen Matmloutmi umunyezamu wa Etoile inafatira ikipe y’igihugu ya Tuniziya ahagaze neza.

Ku munota wa 34, Karekezi yongeye kubona amahirwe ahagaze imbere y’izamu wenyine aho gutera mu izamu umupira awihereza Ndukumana Selaman ntiwamugerago abasore ba Etoile bahita bawifatira.

Ikipe ya Etoile yaranzwe no gukina umukino wo kurinda izamu ryayo cyane kurusha uko yasatiraga. Ba Rutahizamu bayo Mengolo Justin Junior na Tembo Fwayo banyuzagamo bakabuza amahoro Alex da Avilla na Nshutinamagara Ismail bari bugariye izamu rya APR ndetse n’umunyezamu Ndoli Jean Claude.

Mu gice cya kabiri nta mpinduka nini zabaye uretse ko amakipe yombi yashyizemo abakinnyi basimbura, ariko ntacyahindutse ku bijyanye no gutsinda. APR yasimbuje Kabange Twite na Ndikumana Selaman bari babonye amahirwe yo gutsinda ibitego ariko ntibabitsinde.

Ernie Brandts yashyizemo abanya Brezil Douglas Lopez na Diego Oliveira, na bo bagerageza gushakisaha ibitego ariko bakomeza kugorwa na ba myugariro ba Etoile byagaragaraga ko babarusha igihagararo.

Ku munota wa 90, APR yabonye uburyo bwashoboraga gutuma irara neza ariko Dan Wagaluka wari wigaragaje cyane muri uwo mukino, ananirwa kwinjiza umupira mu rushundura, umukino urangira ari nta kipe ibashije kubona igitego.

Umutoza wa APR Ernie Brandts yatangaje ko yababajwe n’uko atabonye intsinzi kandi yakinnye neza kurusha Etoile ndetse akanabona amahirwe menshi. Gusa yashimye abakinnyi be kandi avuga ko agiye kongera kubahata imyitozo ijyanye cyane cyane no gutsinda ibitego kuko abona ko bkiri ikibazo.

Ati: “Na mbere y’uyu mukino, mu myitozo twakoze, twibandaga cyane mu kwiga gutsinda ibitego, ariko bageze mu kibuga gutsinda biranga. Tugiye kongera gushyiramo imbaraga kuko dufite akazi gakomeye mu mikino wo kwishyura kuko twananiwe gutsindira mu rugo”.

Mugenzi we wa Etoile Bernd Kraus yemeye ko yarushijwe na APR, gusa avuga ko agiye gukosora ikipe ye ku buryo muri Tuniziya azerekana umukino utandukanye n’uwo yagaragaje i Kigali kuko bitabaye ibyo ikipe ye yaba ifite ibyago byo gusezererwa.

Ati: “Kuba tutabonye igitego i Kigali ni bibi kuri twe, kuko tunganyije kimwe kuri kimwe cyangwa se bibiri kuri bibiri twahita dusezererwa. Nkurikiye uko APR yakinnye uyu munsi, yakinnye neza ku buryo bidusaba gutegura neza umukino wo kwishyura kugirango twizere kuzatsindira mu rugo”.

Umukino wo kwishyura uzabera muri Tuniziya tariki ya 6 Mata uyu mwaka, APR isabwa nibura kunganyirizayo igitego kimwe kuri kimwe kugira ngo yizere gukomeza. Etoile yo kugira ngo isezerere APR FC, irasabwa gutsinda ibitego ibyo aribyo byose .

APR ifite akazi katoroshye ko guhindura amateka mabi ifite ku makipe yo mu bihugu by’abarabu, kuko akenshi iyo ihuye na yo ihita isezererwa. Umwaka ushize APR yasezerewe na Club Africain nayo yo muri Tuniziya, nyuma yo kunganya ibitego 2 kuri 2 i Kigali, igiye muri Tuniziya ihanyagirirwa ibitego 4 ku busa.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka