APR FC yahawe icyangombwa cyo kwitabira amarushanwa ya CAF 2020/21

Ikipe ya APR FC yamaze guhabwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, icyangombwa cyo kwitabira amarushanwa nyafurika ya 2020/2021

Nk’uko bikubiye mu mategeko agenga amarushanwa ategura n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, buri kipe izitabira amarushanwa nyafurika igomba gusurwa hagasuzumwa niba yubahirije ibisabwa, ari nako byagenze kuri APR FC tariki 12 Ukwakira 2020.

Ikipe ya APR FC imaze ibyumweru bibiri ikora imyitozo, yemerewe kwitabira amarushanwa ya CAF
Ikipe ya APR FC imaze ibyumweru bibiri ikora imyitozo, yemerewe kwitabira amarushanwa ya CAF

Nyuma yo kuyisura bagasanga yujuje ibisabwa birimo ibikorwa remezo nk’ibibuga by’imyitozo, ikibuga cyemerewe kwakira amarushanwa, inzego z’ubuyobozi n’ibindi, ikipe ya APR FC yahawe na FERWAFA uruhushya rwo kwitabira amarushanwa ya CAF ya 2020/2021.

Icyangombwa cyemerera APR FC kwitabira amarushanwa mpuzamahanga
Icyangombwa cyemerera APR FC kwitabira amarushanwa mpuzamahanga

Kuwa Mbere tariki 12 Ukwakira 2020, nibwo komisiyo ishinzwe gutanga impushya zo kwitabira amarushanwa yasuye ikipe ya APR FC aho ikorera ku Kimihurura mu karere ka Gasabo mu rwego rwo kuzuza ibisabwa na CAF mbere y’uko ikipe isohokera igihugu mu marushanwa nyafurika.

Abakinnyi ba APR FC bamaze gusuzumwa COVID19 inshuro eshatu
Abakinnyi ba APR FC bamaze gusuzumwa COVID19 inshuro eshatu

Ikipe ya APR FC imaze ibyumweru bibiri ikora imyitozo, mu mpera z’icyumweru yari yahawe akaruhuko gato, ikaza gusubukura imyitozo nyuma y’aho abagize iyi kipe babanje kongera gupimwa icyorezo cya Coronavirus ku nshuro ya gatatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

shapiyona yomurwa nda izata jyira ryari?

ndi eric yanditse ku itariki ya: 27-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka