APR Fc ntiyorohewe n’Amagaju mu mukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro

Mu mukino ubanza 1/2 cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro wahuje ikipe y’Amagaju n’iya APR FC kuri uyu wa 26 Kamena 2017, APR FC ntiyorohewe n’Amagaju aho ibashije kunganya nayo igitego 1-1 mu buryo bugoranye.

JPEG - 101.2 kb
Ikipe y’Amagaju niyo yakiriye

Muri uwo mukino waberaga i Nyamagabe,ikipe y’Amagaju niyo yabanje igitego ku munota wa 65 gitsinzwe na Amani Mugisho.

Ubwo Amagaju yari ari kwishimira icyo gitego, habaye gushwana mu kibuga, maze Nshuti Innocent wa APR Fc atera inkokora Yumba Kaité w’Amagaju, uyu nawe aza kumwishyura ahita anahabwa ikarita itukura, gusa Nshuti Innocent we ntiyabihaniwe ndetse na Hakizimana Muhadjili wa APR Fc wagaragaye asa n’ukubita umutwe Yumba.

Ku munota wa 70 APR FC yaboneyeho kubyaza umusaruro icyo cyuho yari ibonye nyuma y’akanya katarenze umunota ihita yishyura igitego yatsinze ibifashijwemo na Hakizimana Muhajiri, umukino waje gusoza nta kipe yongeye kureba mu izamu ry’indi.

JPEG - 83.1 kb
APR FC ntiyorohewe no kunganya n’Amagaju

Umukino wo kwishyura uteganijwe kuri uyu wa Kane 29 Kamena 2017 i Kigali, kuri uwo munsi hakazamenyekana ikipe izahura n’izarokoka hagati ya Rayon Sport na Espoir, bikazahura tariki ya 4 Nyakanga 2017 mu mukino wa Nyuma uzahurirana no kwizihiza ku nshuro ya 23 Ukwibohora kw’Abanyarwamda.

PROMOTED STORIES

Ibitekerezo   ( 8 )

Abo bantu bavugango apr barayibira, ahubwo basubire mumanegeka namandazi.

Umuhoza pacifique yanditse ku itariki ya: 28-06-2017  →  Musubize

mwiriwe neza ?ariko igihe mwahereye muvuga ngo APR barayibira ubwo mubona muzayibeshyera kugeza ryari ? ese ubu iyobaza kuba bayibira kuki idatwaye igikombe ? ese igihe twahuraga mueri kagame cup ko twasifuriwe nabanyamahanga kuki APER nabwo yatsinze Rayon ?ese ko muhora mwitwaza ngo nabayobozi ba FERWAFA KO BAVAHO HAKAZA ABANDI abaje bose niko baza bafana APER MUJYE MUREKA KUBESHYA UWITEGUYE NEZA ARATSINDA

kanani jean d’amour yanditse ku itariki ya: 28-06-2017  →  Musubize

Abafana twese turifuriza APR amahirwe yo gutsinda Amagaju kuruyu wa kane bityo final nayo tukurinyuma kandi amahirwe masa IMANA ibidufashemo murakoze

uwamahoro yvonne yanditse ku itariki ya: 28-06-2017  →  Musubize

APR Tukurinyuma kandi ndagukunda cyaaaaaaaaaaane mbabariza umwanzi

Akayezu Pacifiqwe yanditse ku itariki ya: 28-06-2017  →  Musubize

APR tuzabatsinda

eric yanditse ku itariki ya: 27-06-2017  →  Musubize

Mwaramutse,

Agahinda ni kose ntabyishimo dufite mamba AMAGAJU turibasiwe bikabije. ntibyoroshye gufana APR unayisifurira. Sinzi nimpamvu abayobozi ba sport ntacyo bibabwira akenshi. banyimye Penalty ndababara cyane nibindi byirengagijwe ntavuga. ni akamaramaza.

MUJERO yanditse ku itariki ya: 27-06-2017  →  Musubize

nushaka ubabare tuzakomeza gutsinda

eric yanditse ku itariki ya: 27-06-2017  →  Musubize

Ihangane mwa! Kereka utareba umupira mu rwanda ni we utazi ko hari abahekwa iyo byakomeye. Komeza ufane ikipe yawe ibyo utahindura nyine witurize

Claudine yanditse ku itariki ya: 28-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka