APR FC ntibashije gukabya inzozi z’amatsinda nyuma yo gutsindwa na Gor Mahia

Ikipe ya APR FC itsindiwe I Nairobi ibitego 3-1 na Gor Mahia mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League, ihita inasezererwa kubera igiteranyo cy’ibitego

Ni umukino wo kwishyura wabereye kuri Nyayo Stadium guhera I Saa Cyenda z’amanywa, aho APR Fc yari yatsinze umukino ubanza ibitego 2-1 yasabwaga kunganya gusa igahita ikomeza.

APR FC ntibyaje kuyihira nyuma yo gutsindwa ibitego 3-1, aho Gor Mahia ari yo yafunguye amazamu ku munota wa 18 ku gitego cyatsinzwe na Samuel Onyango, ni nyuma y’aho Tuyisenge Jacques yari yahushije penaliti.

Gor Mahia isezereye APR FC iyitsinze ibitego 3-1
Gor Mahia isezereye APR FC iyitsinze ibitego 3-1

APR FC yaje kwishyura iki gitego cyatsinzwe na Nsanzimfura Keddy wari winjiye mu kibuga asimbura, maze umusifuzi wa kane yerekana ko hongerwaho
Abakinnyi babanje mu kibuga

Gor Mahia: Mathews, Charles Momanyi, Philemon Otieno , Michael Apudo, Andrew Juma, Ernest Wendo, Keneth Muguna, Bernard Ondiek, Tito Okello, Benson Omalla, Samuel Onyango

APR FC: Rwabugiri Umar, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier Seif, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco, Niyomugabo Claude, na Tuyisenge Jacques

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Ariko buri kipe igira intumbero yayo. Yavuze ko izagera kure hashoboka, muzi mute se ko itahageze! Muransetsa rwose. Ruriya nirwo rwego rwayo kandi ntuzifuze umugisha wundi! Amatsinda araharanirwa mwa bagabo MWe!! Mujye mwubaha Rayon n’abayobozi batumye ibigeraho. Amatsinda kuko wagizwe uwa mbere na champions itarangiye kweli! Gusa mutuze corona izatuma usubirwamoooo

Rutsito yanditse ku itariki ya: 8-12-2020  →  Musubize

ndumufanawa APR arikorwoseyaturajenabipe. iyikipe.irakize arikomenya itabibonanimene amafaranga.izane.abanyamahanganabanyarwandababigirehosiporoyacu.irihasitugombakwirakubanditugashyirimbaragamukuzamurabanajp

nitwa.vukurebe.theoneste yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Umvashya ikipeyacu ninziza ahubwo muramenye mutazakora mujijo ryingwe

Rulindo emm yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Jyewe,ndabona ituma abana b’abanyarwanda badatera imbere,kuko umwiza wese ihita umujyana yagera muri APR akumva yageze kugasongero kumupira,Nyamara bamwe baba bagiye kwicara urugero:Juma,Mugunga,Yannik ,Butera.APR ntikomeye izirusha cash,no guhekwa nabasifuzi bo mu Rwanda batinya igitinyiro cya bafande.Ibyo yishoboreye nibiriya

Alphonse yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Ndababwizukuriko ntabakinnyi babanyarwanda twagira bashobora gukora ikinyuranyo kumamipe yohanze usibyekwifatira ayahanougihu nabwobiterwa nokuba APR izirusha cash namikoromenshi nikipe yigihugu irebereho ntahoyagera igikinisha ananyarwandagusa abanyamahangabenshi ntabodukeneye arikwabaza kutwunganira kuberubushobozi baturusha ntacyobatwaye kubwange. Thanks

Kalim yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

APR FC muyihorere iraje ibikore muri champion ba papa

Theoneste yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

AprFc ituraje nabi , ndabona gusezerera Kimenyi yves bitari ngombwa !

Theo alias Tity yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Uwusohotse uko ari ntabigayirwa. Nyine ni kuriya APR Ishoboye.

Byiringiro Aimmable yanditse ku itariki ya: 5-12-2020  →  Musubize

Ni star a domicile ni bisanzwe ntagitunguranye ariko baretse abanyamahanga bakaza bagakina bakazamura urwego rwabo banyarwanda bita beza APR FC itoranya ibona ikina na makipe badahuje ubushobozi ikumva ko ikomeye?
Niyo mu rugo pe?
Harya umutoza araza gutahana na bakinnyi cg arahita asezererwayo?

BYIRINGIRO Michel yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Ahubwo ndasaba ko na equipe zacu cyane cyane Rayon zikanguka zikayikosora zikayimara agasuzuguro.

Najye yanditse ku itariki ya: 5-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka