APR FC na Rayon Sports zitegura guhura zabonye amanota atatu, Musanze FC itsinda Etoile de l’Est

Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2021 hasojwe imikino y’umunsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. APR FC yisubije umwanya wa mbere itsinze Etincelles.

APR FC (yambaye umukara n'umweru) yatsinze Etincelles ibitego bibiri ku busa
APR FC (yambaye umukara n’umweru) yatsinze Etincelles ibitego bibiri ku busa

Mu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya APR FC yongeye kwisubiza umwanya wa mbere yari yambuwe na Kiyovu Sports. Ni umukino wagaragayemo guhuzagurika mu bakinnyi b’ikipe ya Etincelles bituma ikora amakosa atandukanye yatumye APR FC ibona penaliti ku ikosa ryakorewe Mugisha Gilbert mu rubuga rw’amahina ku munota wa 40 maze yinjizwa neza na Manishimwe Djabel.

Ntabwo byasabye gutegereza iminota myinshi kuko ku munota wa 44 gusa ba myugariro ba Etincelles bongeye kunanirwa gukuraho umupira maze umupira n’ubundi wari wabanje gutangwa na Kwitonda Alain Bacca urongera umusanga inyuma y’urubuga rw’amahina ashyiraho umutwe watumbagije umupira ugasumba umunyezamu wa Etincelles Nsengimana Dominique maze umupira uruhukira mu izamu amakipe yombi ajya kuruhuka gutyo. Mu gice cya kabiri APR FC yagerageje uburyo butandukanye ariko Etincelles yari yaje yakosoye amwe mu makosa yakoze mu gice cya mbere yihagararaho umukino urangira APR FC itsinze ibitego 2-0.

Musa Esenu (ibumoso) na mugenzi we bishimira igitego
Musa Esenu (ibumoso) na mugenzi we bishimira igitego

Ku rundi ruhande mu Bugesera, ikipe ya Bugesera FC yari yakiriye Rayon Sports itaherukaga gutsinda kuva mu 2017 aho n’ubu ari ko byagenze kuko Rayon Sports yongeye gufashwa na Musa Esenu wabonye igitego ku munota wa 31 anatsinda igitego cye cya kabiri mu mikino ibiri ikurikirana. Ku munota wa 53 Kwizera Pierrot yashoboraga kubonera Rayon Sports igitego cya kabiri binyuze kuri penaliti ariko arayihusha. Icyakora ntibyabujije Rayon Sports kugaruka i Kigali izanye amanota atatu.

Ikipe ya Musanze FC yujuje amanota 30 ayishyira ku mwanya wa gatandatu muri shampiyona nyuma yo gutsindira Etoile de l’Est kuri sitade Ubworoherane y’i Musanze ibitego 2-0 byatsinzwe ku munota wa 6 na Imran Nshimiyimana watsindaga mu mukino wa kabiri yikurikiranya, na Samson Irokan watsinze ku munota wa 70.

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimiye intsinzi
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimiye intsinzi

Nk’uko byagenze mu mikino ibanza ya shampiyona, APR FC na Rayon Sports ubwo zajyaga guhura ku munsi wa kane wa shampiyona, zari zabonye intsinzi zose. Ni na ko byagenze kuri iyi nshuro mbere yo guhura ubwazo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022 kuri sitade ya Kigali mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona.

APR FC iyoboye urutonde n’amanota 40, Kiyovu Sports ku mwanya wa kabiri n’amanota 38, Mukura VS ku mwanya wa gatatu n’amanota 32 na Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 32.

APR FC iracakirana na Rayon Sports ku wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022
APR FC iracakirana na Rayon Sports ku wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Njyewe ndi umufana wa Rayon ariko ikipe nabonye ejo kuri Bugesera ntakizere nayiha kuri Mukeba izatwica rwose abakinnyi nta gitsure na mba
Hari Pierot we wagirango ni umunyamigabane muri Rayon Please mugerageze gushyira igitsure kubakinnyi bamenyeko bari kukazi

leo yanditse ku itariki ya: 22-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka