APR Fc na Police ziguye miswi mu gikombe cy’Amahoro.

Mu mukino ubanza wa 1/4 mu gikombe cy’Amahoro, APR Fc inganyije na Police Fc 0-0 mu mukino wabereye Kicukiro.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Mu buryo bukomeye bw’igitego bwabonetse, Police yahushije uburyo Songa Isaie yabonye ateye umupira uca hanze gato y’izamu .

Ku ruhande rwa APR fc nayo mu gice cya kabiri, Ombolenga yazamukanye umupira ahererekanya na Andrew Butera ariko ateye umupira ujya hanze.

Police Fc yabanje mu kibuga
Police Fc yabanje mu kibuga
APR Fc yabanje mu kibuga
APR Fc yabanje mu kibuga

Ku munota wa 82 Byiringiro Lague wa APR yongeye guhusha amahirwe aho yakatiwe umupira imbere y’izamu na Ombolenga ariko awushyira hanze.

Ngendahimana Eric wa Police Fc umaze iminsi yitwara neza
Ngendahimana Eric wa Police Fc umaze iminsi yitwara neza

Umukino ugiye kurangira Munezero Fiston wa Police Fc yahawe ikarita y’umutuku nyuma yo gukubita umutwe abigambiriye Muhadjili wa APR fc.

Uko imikino yindi yagenze.

Sunrise FC 2-0 Bugesera
Mukura VS 1-0 Amagaju

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21/07/2018

Marines vs Rayon Sports.

Amakipe azakatisha tike ya kimwe cya kabiri buteganijwe ko azamenyekana ku ma taliki ya 23 , 24 na 26 z’uku kwezi.

Igikombe cy’amahoro cy’umwaka ushize cyari cyegukanywe na APR fc yatsindiye Espoir ku mukino wa nyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka