APR FC izakina umukino wayo wa nyuma kuri uyu wa gatandatu

Mu gihe amakipe menshi yo muri shampiyona y’u Rwanda asigaje gukina imikino ibiri, APR FC yo isigaje gukina umukino umwe izakina na Nyanza FC kuri uyu wa gatandatu tariki 12/05/2012 kuri Stade Mumena ariko ntabwo irizera gutwara igikombe.

APR izarangiza gukina imikino yayo yose mbere y’andi makipe kuko shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka yari igizwe n’amakipe 13 bikaba byatumye buri kipe igira umunsi w’ikiruhuko.
Ku munsi wa 25 ari nabwo andi makipe azaba ikina umukino wa nyuma wa shampiyona, APR FC yo nibwo igomba kuzaba yaruhutse.

Nyuma yo gukina na Nyanza FC, APR izaba irangije imikino yayo, mu gihe mukeba wayo Police FC bahanganiye igikombe cya shampiyona, nimara gukina na Marine FC kuri uyu wa gatandatu, izaba isigaje imikino ibiri; uwa Mukura ndetse n’Isonga FC.

Ibyo bivuze ko Police niramuka itsinze iyo mikino nta kabuza izahita itwara igikombe ariko ibyo ngo ntabwo bihangayikishije umutoza wa APR FC, Ernie Brandts, kuko azi ko Police ishobora gutakaza amanota akabyuririraho akaba yatwara icyo gikombe.

Mu kiganiro twagiranye na Ernie Brandts ubwo yiteguraga umukino afitanye na Nyanza yagize ati “Twebwe tuzakora icyo tugomba gukora; nta kindi ni ugutsinda uwo mukino ibindi bikazaza nyuma. Abakinnyi banjye bameze neza kandi umwuka umeze neza. Amahirwe yo gutwara igikombe aracyahari kuko ntiwamenya ibizaba kuri Police. Ishobora gutakaza amanota imbere y’amakipe isigaranye tugatwara igikombe. Ntabwo twahita twiheba ngo byararangiye”.

Brandts uvuga ko atishimiye uko ikipe ye yitwaye muri uyu mwaka kubera ko yatakaje amanota ku makipe bari bahanganye, avuga ko n’ubwo atatwara igikombe, yihaye intego yo kuzegukana igikombe cy’amahoro, ndetse ngo nyuma yo gukina na Nyanza azatangira kugitegura.

Ubwo imikino y’igikombe cy’amahoro izaba igeze muri ¼ cy’irangiza tariki 27/6/2012, APR FC izakina na SEC Academy yo mu cyiciro cya kabiri.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MWAMFASHA MUKAMBWIRA UKO UMUKONO WAGENZE HAGATI YA APR NA POLICE FC? murakoze. Mumbabarire nashakaga kuvuga umukino mu mwanya w’umukono.

silas yanditse ku itariki ya: 12-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka