APR FC itsinze Rwamagana City ifata umwanya wa mbere

Kuri iki Cyumweru ikipe ya APR FC yatsindiye Rwamagana City i Bugesera ibitego 4-1 ifata umwanya wa mbere mu gihe hasigaye umukino umwe wa shampiyona.

Ikipe ya APR FC yatangiye ikina neza irusha Rwamagana City itahuzaga umukino, ahubwo igakunda gutakariza umupira mu kibuga cyayo. Byatumye ku munota wa kabiri APR FC ibona igitego cya mbere cyaturutse ku mupira wavuye kuri koruneri yatewe na Ishimwe Christian maze Nshuti Innocent ashyiraho umutwe uruhukira mu izamu ryari ririnzwe na Habineza Samuel.

Ikipe ya APR FC yafashe umwanya wa mbere, biyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona
Ikipe ya APR FC yafashe umwanya wa mbere, biyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona

APR FC yakomeje kurusha Rwamagana City iyibonamo igitego cya kabiri ku munota wa 16 ubwo Kwitonda Alain yahinduraga umupira ugasanga Nshuti Innocent mu rubuga rw’amahina, ahita awutera n’umutwe atsinda igitego.

N’ubwo itageraga kenshi imbere y’izamu rya APR FC, ku munota wa 20 Rwamagana City yabonye igitego cyatsinzwe na Cedric Lisele Lisombo nyuma y’uko bahererekanyije umupira bikarangira binjiye mu bwugarizi bw’ikipe ya APR FC. APR FC yakomeje guhusha uburyo burimo umupira watewe na Ruboneka Jean Bosco, umupira ukubita umutambiko w’izamu.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ariko, ku munota wa 44 Bizimana Yannick yateye umupira, ba myugariro ba Rwamagana City bazi ko agiye kwitsindira, ariko umupira usanga Mugisha Gilbert atera umupira awubitse atsindira APR FC igitego cya gatatu, igice cya mbere kirangira ifite 3-1.

Nshuti Innocent yatsinze ibitego bitatu
Nshuti Innocent yatsinze ibitego bitatu

Ku munota wa 55 abakinnyi ba APR FC bahererekanyije umupira maze Fitina Omborenga wari ku ruhande rw’iburyo awugarura mu rubuga rw’amahina neza usangamo Bizimana Yannick warebanaga n’izamu ariko umupira awutera buhoro umunyezamu Habineza Samuel barebanaga arawufata.

Ku munota wa 61 APR FC yasimbuje, ikuramo Ruboneka Jean Bosco wagaragazaga ko yagize ikibazo hajyamo Itangishatse Blaise mu gihe rutahizamu Mugunga Yves yasimbuye mugenzi we Bizimana Yannick, Rwamagana City na yo yinjizamo Nyirigira Emmanuel.

APR FC yakomeje gukora akazi kayo neza, dore ko yari yanamenye ko Kiyovu Sports bahanganye yatsinzwe bigatuma yizera gufata umwanya wa mbere. Ku munota wa 88 Mugisha Bonheur yagize imvune maze asimburwa na Rwabuhihi Placide, umukino bawongeraho iminota itatu y’inyongera, ku munota wa mbere Nshuti Innocent ahita atsinda igitego cya kane, umukino urangira APR FC itsinze 4-1.

Bishimira igitego cya nyuma cyatsinzwe na Nshuti Innocent
Bishimira igitego cya nyuma cyatsinzwe na Nshuti Innocent

APR FC yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 60 n’ibitego 25 izigamye mu gihe Kiyovu Sports na yo ifite amanota 60 ariko izigamye ibitego 15.

Byari ibyishimo ku bafana ba APR FC
Byari ibyishimo ku bafana ba APR FC
Nshuti Innocent yashyikirijwe umupira kuko yatsinze ibitego bitatu mu mukino
Nshuti Innocent yashyikirijwe umupira kuko yatsinze ibitego bitatu mu mukino
Abafana ba APR FC bishimiye ko ikipe yabo yafashe umwanya wa mbere
Abafana ba APR FC bishimiye ko ikipe yabo yafashe umwanya wa mbere

Indi mikino yabaye:

Sunrise FC 1-0 Kiyovu Sports

AS Kigali 0-2 Rutsiro FC

Rayon Sports 2-0 Marine FC

Espoir FC 0-1 Musanze FC

Etincelles FC 3-2 Bugesera FC

Inkuru bijyanye:

Kiyovu Sports itsinzwe na Sunrise FC itakaza umwanya wa mbere

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

APR ikipe yumugisha yazanye amahoro kuva yashingwa ku mulindi igomba kubintare itaryana ahubwo ikaba nyiribikombe kuko ibikwiye imana ikomeze kuyirinda numuyobozi wikirenga wayitekereje maze umuyobozieayihawe nakomeze Abe kuruhembe rwoguhata nigikombe turagishaka kimwe nicyamahoro ntakugitakaza kiyovu babyinye mbere yumuziki akona kanyafu kuko yirengagijeko umupira uridunda.Imana ihumugisha APR Imana ihumugisha umuyobozieayo Gen Mubarak nakomerezeho tumurinyuma

Kalisa callixte yanditse ku itariki ya: 21-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka