Kiyovu Sports itsinzwe na Sunrise FC itakaza umwanya wa mbere

Ikipe ya Kiyovu Sports ntiyahiriwe n’umunsi wa 29 wa shampiyona nyuma yo gutsindwa na Sunrise igitego kimwe ku busa, bituma itakaza umwanya wa mbere.

Muhozi Fred wa Kiyovu Sports yacungirwaga hafi na Nyamurangwa Moses
Muhozi Fred wa Kiyovu Sports yacungirwaga hafi na Nyamurangwa Moses

Ikipe ya Kiyovu Sports ni yo yatangiye isatira ndetse igaragaza inyota yo gutsinda hakiri kare kuko iminota ine ya mbere yose umupira wakinirwaga mu kibuga cya Sunrise.

Ku munota wa karindwi w’igice cya mbere byashobokaga ko Kiyovu Sports yari kuba yabonye igitego cya mbere ku mupira wari uzamukanywe na Muhozi Fred ariko umunyezamu Mfashingabo Didier wa Sunrise awushyira muri koruneri.

Wanji Pius, Rutahizamu wa Sunrise ukomoka mu gihugu cya Uganda yacishagamo akagerageza gutera mu izamu rya Kiyovu Sports ryari ririnzwe na Kimenyi Yves ariko ntibigire icyo bitanga.

Wari umukino urimo guhangana gukomeye
Wari umukino urimo guhangana gukomeye

Kiyovu Sports yari yakoze impinduka ugereranyije n’ikipe iherutse gusezererwa na APR FC mu gikombe cy’amahoro nk’aho Iradukunda Bertrand yari yagaruwe mu kibuga ndetse yanabanjemo.

Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itatu nyuma y’uko iminota 45 y’igice cya mbere yo yari imaze kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Sunrise isatira cyane nk’aho nyuma y’umunota umwe gusa TWAGIRIMANA Innocent yazamukanye umupira maze awuhinduye imbere y’izamu ashakisha SAMSON Babuwa ariko umunyezamu Kimenyi arawumutanga.

Ku munota wa 48 w’umukino Kiyovu Sports yongeye guhusha uburyo bwabazwe ku mupira watewe na SSEKISAMBU ERISA ariko uca hejuru gato y’izamu rya MFASHINGABO Didier.

Bigirimana Abedi wa Kiyovu Sports ntiyahiriwe n'uyu mukino
Bigirimana Abedi wa Kiyovu Sports ntiyahiriwe n’uyu mukino

Ku munota wa 54 w’umukino, SSEKISAMBU ERISA yeretswe ikarita y’umuhondo nyuma y’uko bari bamugushije ariko akaburana cyane, ibyo umusifuzi yavuze ko bihabanye n’uko yagomba kwitwara.

Kiyovu Sports yongeye gukanguka igaruka mu mukino ariko igerageza amahirwe amwe n’amwe ariko gushyira umupira mu rushundura biranga.

Ku munota wa 60 ikipe ya Sunrise yakoze impinduka maze ikuramo WANJI Pius binjizamo Yafesi mu gice cy’ubusatirizi.

Iradukunda Bertrand wa Kiyovu Sports ahanganiye umupira na WANJI Pius wa Sunrise FC
Iradukunda Bertrand wa Kiyovu Sports ahanganiye umupira na WANJI Pius wa Sunrise FC

Ku munota wa 65 Kiyovu Sports na yo yakoze impinduka maze ikuramo Iradukunda Bertrand yinjizamo Mugenzi Bienvenue wari wagarutse nyuma y’imvune.

Ku munota wa 68 Kiyovu Sports yakoze impinduka maze ikuramo Muhozi Fred binjizamo Riyaad Norodien.

Ku munota wa 70 Sunrise yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Yafesi Mubiru nyuma y’akazi gakomeye yakoze acenze abugarira maze areba ukuntu Kimenyi ahagaze aramuroba.

Nyuma y’iminota 2 gusa nyuma y’igitego cya Sunrise, Kiyovu Sports yabonye penaliti ku ikosa ryakorewe kuri Bigirimana Abedi maze ihabwa SSEKISAMBU ERISA ayohereza hejuru y’izamu.

Umusifuzi yongeyeho iminota 5 nyuma y’uko iminota 90 y’umukino yari imaze kurangira ariko ntacyo byatanze kuko ikipe ya Sunrise yegukanye intsinzi ku gitego 1-0.

Nyuma yo gutsindwa, ikipe ya Kiyovu Sports yahise itakaza umwanya wa mbere kuko ubu inganya amanota 60 n’ikipe ya APR FC ariko APR FC ikaba izigamye ibitego 25 naho Kiyovu Sports yo ikaba izigamye 15.

Kiyovu Sports yahabwaga amahirwe yo gutwara Igikombe cya Shampiyona n'icy'Amahoro
Kiyovu Sports yahabwaga amahirwe yo gutwara Igikombe cya Shampiyona n’icy’Amahoro
Sunrise FC yari imaze iminsi mu myiteguro yo gutesha amanota Kiyovu Sports, yabigezeho
Sunrise FC yari imaze iminsi mu myiteguro yo gutesha amanota Kiyovu Sports, yabigezeho

Indi mikino yabaye:

APR FC 4-1 Rwamagana City

AS Kigali 0-2 Rutsiro FC

Rayon Sports 2-0 Marine FC

Espoir FC 0-1 Musanze FC

Etincelles FC 3-2 Bugesera FC

Inkuru bijyanye:

APR FC itsinze Rwamagana City ifata umwanya wa mbere

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka