APR FC itsinze Musanze ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona

Kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2019, habaye umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya APR FC yatsinze Musanze ibitego 5-0.

Abakinnyi ba APR babanjemo ni Rwabuguri Umar(umunyezamu), Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Ombolenga Fitina, Niyomugabo Claude, Bukuru Christopher, Niyonzima Olivier Sefu, Djabel Manishimwe, Danny Usengimana, Byiringiro Lague na Nizeyimana Djuma.

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

Ku ruhande rwa Musanze habanjemo Muhawenayo Gadi (umunyezamu), Hakizimana François, Mwiseneza Daniel, Muhoza Tresor, Regis Mbonyingabo, Maombi J Pierre, Moussa Ally Sova, Harerimana Obedi, Nshimiyimana Clement, Imurora Japhet, na Habyarimana Eugene.

Abakinnyi ba Musanze babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Musanze babanje mu kibuga

Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Danny Usengimana wafunguye amazamu ku munota wa gatandatu, nyuma y’iminota itatu Byiringiro Lague yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa cyenda.

APR FC yaje kongeramo igitego cya gatatu cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma ku mupira yari ahawe na Bukuru Christopher ku munota wa 15.

Abakinnyi ba APR Fc bishimira igitego cya mbere
Abakinnyi ba APR Fc bishimira igitego cya mbere

Umunyezamu wa Musanze Muhawenayo Gadi yakoze amakosa yo gusohoka nabi, bituma Manishimwe Djabel amutsinda igitego cya kane. Ku burangare bwa ba myugariro ba Musanze, Kapiteni wa APR FC Manzi Thierry yatsinze igitego cy’agashinguracumu ku munota wa 74.

APR FC yahise ishimangira umwanya wa mbere n’amanota 27, n’ibitego 17 izigamye, mu gihe gutsindwa kwa Musanze kwakomeje kuyiganisha habi.

Danny Usengimana ni we wafunguye amazamu ku munota wa gatandatu
Danny Usengimana ni we wafunguye amazamu ku munota wa gatandatu

Imikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu

APR FC 5-0 Musanze FC
Etincelles 2-1 Gasogi United
Gicumbi 2-2 Heroes

Amafoto: Funclub

MENYA UMWANDITSI

National Football League 2019/2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

APR Iratsinda GASOGI FC.4-0

Ubonabagenda victory yanditse ku itariki ya: 7-12-2019  →  Musubize

APR FC turayishyigikiye tuyirinyuma

irakoze jean felix yanditse ku itariki ya: 3-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka