APR FC irimo abakinnyi bashya yakoze imyitozo ya mbere i Shyorongi (AMAFOTO)

Abakinnyi b’ikipe ya APR FC barimo n’abongewemo uyu mwaka, bakoze imyitozo ya mbere itegura umwaka w’imikino 2020/2021, ibera ku kibuga cy’I Shyorongi.

Nyuma yo kuba ari iyo kipe ya mbere yabimburiye andi makipe mu Rwanda mu gupimwa icyorezo cya Coronavirus, nyuma bakaza kwerekeza mu mwiherero I Shyorongi, babimburiye n’anadi makipe gukora imyitozo isanzwe yo mu kibuga.

Ni yo kipe ya mbere yatangiye imyitozo rusange
Ni yo kipe ya mbere yatangiye imyitozo rusange

Ibi byaje nyuma y’uko iyi kipe ya APR Fc ndetse na AS Kigali zemerewe na Minisports gutangira gukora imyitozo, nk’amakipe abiri azahagararira u Rwanda muri CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

Mu bakinnyi bashya iyi kipe yongeyemo bakoze imyitozo harimo Yannick Bizimana wavuye muri Rayon Sports, Nsanzimfura Keddy wavuye muri Kiyovu Sports, Ruboneka Jean Bosco na Ndayishimiye Dieudonné bavuye muri AS Muhanga, umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wazamuwe avuye mu Intare FC ndetse na rutahizamu Tuyisenge Jacques waturutse muri Petro Atlético de Luanda.

Myugariro Mutsinzi ANge agera ku kibuga cy'imyitozo
Myugariro Mutsinzi ANge agera ku kibuga cy’imyitozo
Tuyisenge Jacques ajya mu myitozo ye ya mbere muri APR FC
Tuyisenge Jacques ajya mu myitozo ye ya mbere muri APR FC
Mbere y'imyitozo babanzaga gukaraba intoki hifashishijwe umuti wabugenewe
Mbere y’imyitozo babanzaga gukaraba intoki hifashishijwe umuti wabugenewe
Danny Usengimana apimwa umuriro, nka kimwe mu bimenyetso bya COVID19
Danny Usengimana apimwa umuriro, nka kimwe mu bimenyetso bya COVID19
Ku kibuga cy'imyitozo cya Shyorongi, abatoza bamaze gutegura ikibuga ngo imyitozo ikorwe
Ku kibuga cy’imyitozo cya Shyorongi, abatoza bamaze gutegura ikibuga ngo imyitozo ikorwe
Abatoza baha ikaze Tuyisenge Jacques
Abatoza baha ikaze Tuyisenge Jacques
Tuyisenge Jacques ahabwa ikaze n'abakinnyi basanzwe muri APR FC
Tuyisenge Jacques ahabwa ikaze n’abakinnyi basanzwe muri APR FC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

MUGURE UMUZAMU KWIZERA ORIVIYE.

NIYOMUGABO J’A damuor yanditse ku itariki ya: 24-11-2020  →  Musubize

Apr tugomba kuyifana kugira ngo iduhe umusaruro

Obed yanditse ku itariki ya: 16-11-2020  →  Musubize

Apr FC uyumwaka iritwara neza kuko imeze neza cyane ariya mayirema twonjyemo nimeza chane apr oye kwisonga

Ni rusanganwa Jean bosco yanditse ku itariki ya: 7-10-2020  →  Musubize

Nibyiza cyaneee tuyitegerejeho umusaruro mwiza kd bakomeze babe gitinyiro turashaka igikombe mpuzamahanga

Nteziryayo Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 6-10-2020  →  Musubize

Nibyiza cyaneee tuyitegerejeho umusaruro mwiza kd bakomeze babe gitinyiro turashaka igikombe mpuzamahanga

Nteziryayo Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 6-10-2020  →  Musubize

Apr tuzatwikape

Hagenimana jean dedieu yanditse ku itariki ya: 5-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka