APR FC inyagiye Marines FC, amahirwe ya AS Kigali yo gutwara igikombe arayoyoka

Ikipe ya APR Fc inyagiye Marines FC ibitego 6-0 mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona wabereye kuri Stade Huye, AS Kigali nayo itsinda Bugesera

Mu mikino y’umunsi wa gatandatu inabanziriza umunsi wa nyuma wa shampiyona, ikipe ya APR FC yanyagiriye ikipe ya Marines FC I Huye ibitego 6-0, mu mukino watumye APR FC yizera igikombe cya shampiyona.

APR FC yanyagiye Marines FC ibitego 6-0
APR FC yanyagiye Marines FC ibitego 6-0
APR Fc irakoza imitwe y'intoki ku gikombe
APR Fc irakoza imitwe y’intoki ku gikombe

Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Djabel Manishimwe ku munota wa 51, Lague Byiringiro atsindamo ibitego bitatu ku munota wa 66, 77 ndetse n’uwa 81. Igitego cya nyuma cya APR FC cyatsinzwe na Yves Mugunga ku munota wa 89, umukino urangira ari ibitego 6-0.

I Bugesera, ikipe ya AS Kigali iri mu bahatanira igikombe cya shampiyona, yatsinze Bugesera Fc igitego 1-0, cyatsinzwe na Nkinzingabo Fiston ku munota wa 55 w’umukino, birangira ari icyo gitego rukumbi.

AS Kigali yo yatsinze Bugesera igitego 1-0
AS Kigali yo yatsinze Bugesera igitego 1-0

Nyuma y’imikino y’uyu munsi, APR FC yahise ifata umwanya mwa mbere aho inganya amanota na AS Kigali yari isanzwe kuri uyu mwanya, ariko ibitego byinshi izigamye bigatuma iza ku mwanya wa mbere.

Nkinzigabo Fiston ni we watsindiye AS Kigali igitego
Nkinzigabo Fiston ni we watsindiye AS Kigali igitego
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibitego 6 ni byinshi,hari igihe haba harimo no kwitsindisha

SEBIHE yanditse ku itariki ya: 21-06-2021  →  Musubize

Murumuna wayo se yari kwanga ko ikomeza kuyobora urutonde gutsindwa Ibyo bitego byose na Muganga ntiyabitsinzwe iri muzimanuka.Ntituyobewe ko zose Ari team zamageshi ziriya ni siyasa ,igikombe cyari icya As de Kigali.Apr izabura kutagarukira munzira

Elie yanditse ku itariki ya: 20-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka