APR FC inganyije na Etoile du Sahel mu mukino wa CAF Champions League

Mu mukino ubanza wa CAF Champions League wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, APR FC na Etoile Sportive du Sahel zinganyije igitego 1-1

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu habereye umukino ubanza mu marushanwa ya CAF Champions League, aho ikipe ya APR FC yari yakiriye Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia.

Etoile Sportive du Sahel ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Tayeb Meziane ku ikosa ryari rikozwe na Omborenga Fitina, aho yari ateye nabi umupira n’umutwe.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, APR FC yaje kwishyura igitego gitsinzwe na Manishimwe Djabel, ku mupira yari ahawe na Jacques Tuyisenge.

Umukino waje kurangira amakipe yombi anganya igitego 1-1, bakazakina umukino wo kwishyura taliki 24/10, izatsinda ikazahita ibona itike y’amatsinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turabashimiye amakuru muturyezaho

habimana jamviye yanditse ku itariki ya: 21-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka