APR FC inganyije na AS Kigali itakaza umwanya wa mbere (AMAFOTO)

Ikipe ya AS Kigali na APR FC zinganyije ubusa ku busa, bituma APR FC yongera gutakaza umwanya wa mbere wafashwe na Kiyovu Sports.

AS Kigali yabonye amahirwe yo kuba yabona igitego ku munota wa gatandatu w’umukino, ku ikosa ryakorewe Niyibizi Ramadhan, Kwizera Pierrot ateye Coup-Franc inyura hejuru gato y’izamu.

Ku munota wa 20 w’umukino, umunyezamu Batte Shamiru wa AS Kigali yaje kuva mu kibuga nyuma y’ikibazo yagize ubwo yagonganaga na Mugunga Yves, asimburwa na Ntwari Fiacre.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagiye akora impinduka, aho AS Kigali yakuyemo Niyibizi Ramadhan na Kwizera Pierrot yinjizamo Shabban Hussein Tchabalala.

Ku ruhande rwa APR FC havuyemo Byiringiro Lague na Mugunga Yves basimbuwe na Ishimwe Anicet ndetse na Bizimana Yannick. APR kandi yaje gukuramo Manishimwe Djabel wasimbuwe na Kwitonda Alain Bacca.

Mike Mutebi yatozaga umukino we wa mbere muri AS Kigali
Mike Mutebi yatozaga umukino we wa mbere muri AS Kigali

Umukino waje kurangira impande zombi ntayibashije kubona igitego, bituma Kiyovu Sports yatsinze Espoir ihita igumana umwanya wa mbere.

Abakinnyi babanje mu kibuga

AS Kigali: Bate Shamiru, Denis Rukundo, Latif Bishira, Ally Kwitonda, Christian Ishimwe, Olivier Niyonzima, Fabrice Mugheni, Pierrot Kwizera, Ahoyikuye Jean Paul, Ramadhan NiyibizI na Aboubakar Lawal.

APR FC: Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Jean Claude, Buregeya Prince, Nsabimana Aimable, Mugisha Bonheur, Ruboneka Jean Bosco, Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague, Mugunga Yves, Mugisha Gilbert.

AMAFOTO: Niyonzima Moise

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

APR INDAJE NABI

TURINABO J C yanditse ku itariki ya: 22-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka