APR FC ihigitse Rayon Sports igura Nkundimana Fabio wa Musanze FC

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Nyakanga 2022,ikipe ya APR FC kumugaragaro yaguze umukinnyi Nkundimana Fabio wakiniraga Musanze FC wanifuzwaga n’ikipe ya Rayon Sports.

Uyu musore ukina imyanya itandukanye hagati mu kibug, ikipe ya APR FC imuguze nyuma yuko Rayon Sports inaniwe kurenza miliyoni 10 Frw yatangaga kugira ngo imwegukane ngo itange 15 Frw zifuzwaga na Musanze FC kugira ngo imurekure.

Amakuru agera kuri Kigali Today ahamya ko ikipe ya APR FC yanakurikiranye uyu musore kuva kera amasezeramo y’imyaka ibiri yari asigaranye muri Musanze FC yayaguze miliyoni 20 Frw ikamusinyisha amasezeramo y’imyaka ibiri.

Nkundimana Fabio w’imyaka 20 y’amavuko yari amaze imyaka 3 akinira ikipe ya Musanze FC nyuma yo kuyigeramo mu 2019 agasinya amasezerano y’imyaka itanu maze kuwa 20 Ugushyingo 2020 yambara bwa mbere umwambaro w’ikipe ya Musanze FC mu mukino wa gicuti.

Nkundimana Fabio hagati y'umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarak Muganga (ibumoso) na Perezida wa Musanze FC Tuyishimire Placide (iburyo)
Nkundimana Fabio hagati y’umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarak Muganga (ibumoso) na Perezida wa Musanze FC Tuyishimire Placide (iburyo)
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka