Mu kiganiro kihariye yagiranye na Kigali Today muri iki gitondo Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya Bugesera FC, Mbonigaba Silas yemeje ko uyu Munya-Nigeria w’imyaka 26 y’amavuko umwaka yari asigaje Police FC koko yamaze kuwugura mu biganiro byarangiye mu masaha y’ijoro.
Ati "Nibyo Ali Elijah wari umukinnyi wacu umwaka ushize, twari tumufite Imyaka ibiri asigaje gukina umwaka umwe, undi yari asigaranye gukina muri Bugesera FC azawukina muri Police FC twamaze kumvikana ndetse n’umukinnyi. Amasezerano yasinywe mu masaha arenga saa tanu z’ijoro."
Ani Elijah watsinze ibitego 15 muri shampiyona uretse Police FC imwegukanye, ikipe ya Bugesera FC yanagiranye ibiganiro n’andi makipe yamwifuzaga arimo Rayon Sports na APR FC ariko zitatanze ibyifuzwaga dore ko Bugesera FC yamubonyemo arenga miliyoni 20 Frw bifuzaga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|