Amwe mu masura mashya mu myitozo ya mbere y’Amavubi ategura imikino ibiri ya gicuti (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye imyitozo kuri Stade Amahoro, aho bitegura imikino ibiri ya gicuti bazakina na Centrafrica muri iki cyumweru

Bizimana Djhad wamaze gutangira imyitozo mu ikipe ye nshya ya KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, ntazitabira ubutumire bw’Amavubi, akaba yahise asimbuzwa Nsabimana Eric Zidane wa AS Kigali ndetse wahise anatangira imyitozo.

Ngwabije Bryan ukinira SC Lyon ahanganiye umupira na Nishimwe Blaise wa Rayon Sports
Ngwabije Bryan ukinira SC Lyon ahanganiye umupira na Nishimwe Blaise wa Rayon Sports

Muri iyi myitozo hagaragamo amasura mashya arimo bamwe mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bahamagawe bwa mbere ari bo umunyezamu BUHAKE TWIZERE Clément (Strommen IF, Norway) na NGWABIJE Bryan Clovis wa SC Lyon yo mu cyiciro cya kane mu Bufaransa.

Abandi bakinnyi bakina hanze bageze mu Rwanda ndetse banatangiye imyitozo barimo NIRISARIKE Salomon ukinira URARTU FC yo muri Armenia ndetse na RWATUBYAYE Abdul ukinira ikipe ya Shkupi FK yo muri Macedonia.

Buhake na Salomon bagera mu mwiherero w'Amavubi
Buhake na Salomon bagera mu mwiherero w’Amavubi
Ngwabije Bryan Clovis agera mu mwiherero
Ngwabije Bryan Clovis agera mu mwiherero
Ngwabije Bryan Clovis mu myitozo ye ya mbere mu Mavubi
Ngwabije Bryan Clovis mu myitozo ye ya mbere mu Mavubi
Salomon Nirisarike mu Rwanda
Salomon Nirisarike mu Rwanda

Mu bandi bakinnyi bashyabahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru harimo Niyigena Clément na Nishimwe Blaise ba Rayon Sports, umunyezamu Ntwari Fiacre wa Marines Fc, ndetse na Kwitonda Alain Bacca w’ikipe ya Bugesera Fc, aba bose bakaba bari mu myitozo.

Kwitonda Alain Bacca wa Bugesera mu myitozo ya mbere mu Mavubi
Kwitonda Alain Bacca wa Bugesera mu myitozo ya mbere mu Mavubi
NIYIGENA Clément wa Rayon Sports FC nawe yakoze imyitozo mu Mavubi makuru bwa mbere
NIYIGENA Clément wa Rayon Sports FC nawe yakoze imyitozo mu Mavubi makuru bwa mbere
ISHIMWE Christian wa AS Kigali
ISHIMWE Christian wa AS Kigali
Mugunga Yves wa APR FC
Mugunga Yves wa APR FC
Nishimwe Blaise umuhungu wa Mateso Jean de Dieu, nawe yinjiye mu Mavubi
Nishimwe Blaise umuhungu wa Mateso Jean de Dieu, nawe yinjiye mu Mavubi
Ntwari Fiacre wa Marines FC usanzwe ufatira amakipe mato y'Amavubi, ubu yinjiye mu bakuru
Ntwari Fiacre wa Marines FC usanzwe ufatira amakipe mato y’Amavubi, ubu yinjiye mu bakuru
Nsabimana Eric Zidane yasimbuye Djihad Bizimana
Nsabimana Eric Zidane yasimbuye Djihad Bizimana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Amavubi vs Uganda crens amavubi 2-0 ark Jaque ,harunna batange imyanya

Ivan Pavlov yanditse ku itariki ya: 7-10-2021  →  Musubize

Manipake nataza ntimuzongere kumuhamagar,azabatadushaka nikombitekereza murakoze

Mparirwa j baptisite yanditse ku itariki ya: 1-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka