#AmavubiU23: Habimana Glen ukina muri Luxembourg ari mu bakinnyi bahamagawe

Ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 iratangira umwiherero wo gutegura imikino ibiri izayihuza na Mali, ahahamagaee na Habimana Glen ukina muri Luxembourg

Guhera kuri uyu wa Gatanu ikipe y’igihugu y’u Rwanda U23 iratangira umwiherero wo gutegura imikino ibiri ifitanye na Mali U23 tariki 22/10/2022 i Huye ndetse n’uwo kwishyura uzaba tariki 29/10/2022 i Bamako.

Habimana Glen ari mu bakinnyi bahamagawe
Habimana Glen ari mu bakinnyi bahamagawe

Nk’uko byari biteganyijwe ko hashobora kwiyongeramo abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda, Habimana Glen w’imyaka 20 ukinira ikipe ya FC Victoria Rosport yo muri Luxembourg ni umwe mu bakinnyi Yves Rwasamanzi yiyambaje.

Mu kiganiro cyihariye Habimana Glen yagiranye na Kigali Today i Casablanca muri Maroc ubwo yari amaze gukina imikino ibiri Amavubi yahakiniye, yari yadutangarije ko igihe cyose yakwiyambazwa yiteguye gukinira Amavubi y’abatarengeje imyaka 23.

Yagize ati “Nditeguye, ndahari ngo mfashe igihugu cyanjye ndetse tube twanegukana ibikombe”

Habimana Glen kandi yanadutangarije uko yakiriye guhamagarwa bwa mbere mu ikipe nkuru, ndetse n’ubutumwa yahawe n’umutoza nyuma y’imikino ibiri ya gicuti

“Byari byiza cyane, nakiriwe neza mu ikipe, nitoje neza, mu by’ukuri ni ikipe nziza, ni amahirwe kuba nari ndi aha. Yambwiye (umutoza) ko ndi umukinnyi mwiza, ndacyari muto, mu bihe bizaza ngomba kuzafasha ikipe”

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi U23” aratangira umwiherero ku wa Gatanu tariki 14/10/2022 nyuma y’imikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona, mu gihe abakinnyi ba APR FC bazasanga abandi nyuma yo gukina ikirarane tariki 17/10/2022 n’ikipe ya Police FC.

Urutonde rwahamagawe

ADVERTISEMENT
rkad1
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka