AMAVUBI yerekeje muri Afurika y’Epfo aho azakinira na Mozambique (AMAFOTO)

Muri iki gitondo abakinnyi 21 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” berekeje muri Afurika y’Epfo, aho bagiye gukina umukino wa mbere wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika.

Ahagana i Saa tatu za mu gitondo zo kuri iki Cyumweru tariki 29/05/2022, ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali yerekeza Johannesbourg muri Afrika y’Epfo, ahazabera umukino wa mbere w’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023.

Nishimwe Blaise n'umunyezamu Kwizera Olivier mbere yo kurira indege
Nishimwe Blaise n’umunyezamu Kwizera Olivier mbere yo kurira indege

Biteganyijwe ko aba bakinnyi baza kugera muri Afurika y’Epfo ku i Saa Cyenda z’amanywa, aho biteganyijwe abakinnyi babiri batahagurukanye n’abandi ari bo Meddie Kagere ukinira SImba yo muri Tanzania ndetse na Rafael York ukina muri Sweden basanga abandi muri Afurika y’Epfo.

Nishimwe Blaise n'umunyezamu Kwizera Olivier mbere yo kurira indege
Nishimwe Blaise n’umunyezamu Kwizera Olivier mbere yo kurira indege
Niyomugabo Claude na Ruboneka Jean Bosco bakinana muri APR FC
Niyomugabo Claude na Ruboneka Jean Bosco bakinana muri APR FC
Kimenyi Yves na Serumogo Ally bakinana muri Kiyovu Sports
Kimenyi Yves na Serumogo Ally bakinana muri Kiyovu Sports
Muhire Kevin wa Rayon Sports
Muhire Kevin wa Rayon Sports
Mugunga Yves na Nsabimana Aimable bakinira APR FC, hamwe n'umunyezamu Ntwari Fiacre wa AS Kigali
Mugunga Yves na Nsabimana Aimable bakinira APR FC, hamwe n’umunyezamu Ntwari Fiacre wa AS Kigali
Bizimana Djihad ukina mu Bubiligi
Bizimana Djihad ukina mu Bubiligi
Ntwari Fiacre na Mugunga Yves
Ntwari Fiacre na Mugunga Yves
Manzi Thierry ukinira AS FAR Rabat yo muri Maroc
Manzi Thierry ukinira AS FAR Rabat yo muri Maroc

Urutonde rw’abakinnyi 23 berekeje muri Afurika y’Epfo:

Abanyezamu: Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ntwari Fiacre ( AS Kigali, Rwanda) na Kimenyi Yves (Kiyovu Sports).

Ba Myugariro: Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Niyomugabo Claude (APR FC, Rwanda), Mutsinzi Ange Jimmy (CD Trofense, Portugal), Omborenga Fitina (APR FC, Rwanda), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Nsabimana Aimable (APR FC), Niyigena Clement (Rayon Sports) na Serumogo Ali (SC Kiyovu).

Abakina Hagati: Manishimwe Djabel (APR FC), Nishimwe Blaise (Rayon Sports), Bohneur Mugisha (APR FC), Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Rayon Sports), Rafael York (AFC Eskilstuna, Sweden) na Ruboneka Jean Bosco (APR FC).

Ba Rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC), Hakizimana Muhadjiri (Police FC), Ndayishimiye Antoine Dominique (Police FC), Mugunga Yves (APR FC).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nk abafana b amavubi turasa umutoza itsinzi kandi agakina atadefanda knd tuzatsinda ntakabuza murakoze

Iradukunda Elysee yanditse ku itariki ya: 30-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka