Amavubi yatsinzwe na Ethiopia mu mukino wo kwitegura Benin

Kuri iki Cyumweru tariki 19 Werurwe 2023 kuri sitade ya Adama STU muri Ethiopia, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yakinnye na Ethiopia umukino wa gicuti, ihatsindirwa igitego 1-0.

Amavubi yatsinzwe na Ethiopia igitego 1-0 mu mukino wa gicuti
Amavubi yatsinzwe na Ethiopia igitego 1-0 mu mukino wa gicuti

Ni mukino wari uri mu rwego rwo gutegura imikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 amakipe yombi afite mu cyumweru gitaha aho yose azakinira imikino yayo hanze y’ibihugu byayo aho u Rwanda ruzakirwa na Benin tariki 22 Werurwe 2023 mu gihe Ethiopia izakirwa na Guinea Conakry tariki 24 Werurwe 2023.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya 0-0 dore ko yaba Mugenzi Bienvenue, Muhozi Fred na Mugisha Gilbert bari bayoboye ubusatirizi bw’Amavubi mu buryo buke babonye nta na bumwe bwavuyemo igitego. Ku rundi ruhande ba myugariro barangajwe imbere na Manzi Thierry, Aimable Nsabimana, Fitina Omborenga, Ishimwe Christian n’umunyezamu Ntwali Fiacre na bo bitwaye neza bahagarika uburyo Ethiopia yari mu rugo yashoboraga kubonamo igitego.

Iraguha Hadji ahanganye n'abakinnyi ba Ethiopia
Iraguha Hadji ahanganye n’abakinnyi ba Ethiopia

Igice cya kabiri gitangiye, umutoza w’Amavubi yakoze impinduka akuramo abakinnyi 7 barimo umunyezamu Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Nsabimana Aimable, Ishimwe Christian, Bizimana Djihad, Muhozi Fred, Mugenzi Bienvenu, maze ashyiramo umunyezamu Ishimwe Pierre, Serumogo Ali, Rwatubyaye Abdul, Ganijuru Elie, Niyonzima Ally, Iraguha Hadji na Habimana Glen. Uyu mutoza wari uri kugerageza ikipe ye, yongeye gusimbuza ku munota wa 62 yinjiza Mugisha Bonheur, Bizimana Yannick na Meddie Kagere basimbura Hakim Sahabo, Mugisha Gilbert na Muhire Kevin.

Ku mpande zombi amakipe yakomeje kubona uburyo imbere y’izamu burimo n’imipira y’imiterekano ariko ntibubyazwe umusaruro ari nako umunyezamu Ishimwe Pierre na we akuramo uburyo bwabaga bwabazwe ko bushobora kuvamo igitego. Ethiopia ariko yakomeje gushakisha uko yabona igitego maze ibigeraho ku munota wa 85 gitsinzwe na Kenean Markneh ku mupira wari utakajwe n’abakinnyi b’u Rwanda maze na we wari wegereye izamu ry’Amavubi ahita atera ishoti rikomeye riruhukira mu izamu rya Ishimwe Pierre.

Abakinnyi ba Ethiopia bishimira igitego batsinze u Rwanda ku munota wa 83
Abakinnyi ba Ethiopia bishimira igitego batsinze u Rwanda ku munota wa 83

Biteganyijwe ko Amavubi ahaguruka muri Ethiopia kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe 2023 yerekeza muri Benin aho azakinira umukino wayo ku wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023 saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Fitina Omborenga yari yabanje mu kibuga inyuma ku ruhande rw'iburyo
Fitina Omborenga yari yabanje mu kibuga inyuma ku ruhande rw’iburyo
Ishimwe Christian yari yabanje ku ruhande rw'ibumoso inyuma
Ishimwe Christian yari yabanje ku ruhande rw’ibumoso inyuma
Ethiopia iyoboye itsinda irimo ryo gushaka itike y'igikombe cya Afurika 2023 aho ifite amanota atatu mu bihugu birimo Misiri, Guinea na Malawi
Ethiopia iyoboye itsinda irimo ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 aho ifite amanota atatu mu bihugu birimo Misiri, Guinea na Malawi
Wari umukino w'imyiteguro kuri Ethiopia n'u Rwanda
Wari umukino w’imyiteguro kuri Ethiopia n’u Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inkuru suko amavubi yatsinzwe,inkuru nuko amavubi yatsinze,gutsindwa twarabimenyereye ntakwirirwa mubisubiramwo

Nsengimana yanditse ku itariki ya: 19-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka