Amavubi yatangiye imyitozo, Mutsinzi Ange yabimburiye abakina hanze (AMAFOTO)

Abakinnyi bakina mu Rwanda biyongereyeho Djihad Bizimana, batangiye imyitozo yo gutegura imikino ibiri yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru “AMAVUBI”, yatangiye imyitozo igamije gutegura umukino wa Mozambique uzaba tariki 02/06/2022 i Johannesburg muri Afrika y’Epfo ndetse n’uwa Senegal tariki 07/06/2022 i Huye.

Hakizimana Muhadjili na Danny Usengimana mu myitozo ya mbere y'Amavubi
Hakizimana Muhadjili na Danny Usengimana mu myitozo ya mbere y’Amavubi

Ni imyitozo yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo iyobowe n’umutoza Carlos Alos Ferrer afatanyije n’abandi bamwungirije, ikaba ari nayo myitozo ya mbere uyu mutoza yari akoresheje kuva yasimbura Mashami Vincent.

Abakinnyi 21 bahamagawe bakina mu Rwanda bose bitabiriye iyi myitozo, hiyongeraho Djihad Bizimana umaze iminsi mu Rwanda, mu gihe Mutsinzi Ange ukina muri Portugal yageze ku kibuga ariko ntakore imyitozo kubera ari bwo yari akigera mu Rwanda.

Abandi bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bazatangira kugera mu Rwanda ku munsi w’ejo mu buryo bukurikira:

1) IMANISHIMWE Emmanuel- 27/05/2022 (06h50’)

2) MANZI Thierry - 27/05/2022 (06h50’)

3) NIRISARIKE Salomon - 27/05/2022 (5h30’)

4) KAGERE Meddie- 29/05/2022 (19h00’)

5) RAFAEL York azasanga abandi muri Afurika y’epfo tariki 30/05/2022.

6) MUTSINZI Ange yamaze kuhagera ejo azakorana imyitozo n’abandi.

Amafoto yaranze imyitozo ya mbere

Bizimana Djihad yatangiye imyitozo
Bizimana Djihad yatangiye imyitozo
Umutoza Carlos Alós Ferrer yakoresheje imyitozo ya mbere
Umutoza Carlos Alós Ferrer yakoresheje imyitozo ya mbere
Mutsinzi Ange yabaye uwa mbere ukina hanze wageze mu Rwanda, nyuma ya Bizimana Djiahd uhamaze igihe
Mutsinzi Ange yabaye uwa mbere ukina hanze wageze mu Rwanda, nyuma ya Bizimana Djiahd uhamaze igihe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ngwee mbona amavubi bizayagola
ariko akitabira irushanwa
bizasaba kwitanga kw’abakinnyi

Akram yanditse ku itariki ya: 26-05-2022  →  Musubize

ngwee mbona amavubi bizayagola
ariko akitabira irushanwa
bizasaba kwitanga kw’abakinnyi

Akram yanditse ku itariki ya: 26-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka