AMAVUBI yatangiye imyitozo ategura umukino uzayahuza na Ethiopia (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” yatangiye imyitozo yo gutegura umukino wo gushaka itike ya CHAN 2022 uzayihuza na Ethiopia

Kuri iki cyumweru abakinnyi 26 bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’Amavubi, batangiye umwiherero ndetse n’imyitozo iri kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho igamije gutegura umukino uzayihuza na Ethiopia.

Ni imikino ibiri iri mu rwego rwo gushaka itike ya CHAN 2023 izabera muri Algeria, aho u Rwnda ruzakina na Ethiopia kuri uyu wa Gatanu tariki 26/08/2022 kuri Benjamin Mkapa Stadium i Dar Es Salaam, uwo kwishyura ukazabera kuri Stade Huye tariki 03/09/2022.

Ikipe y’igihugu ya Ethiopia izakina n’u Rwanda yo yatangiye imyitozo yo gutegura uyu mukino mbere, aho yakinnye umukino wa gicuti mu mpera z’iki cyumweru yanganyije na Uganda ubusa ku busa mu mukino wa gicuti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbakunda kubi mbes kumutima cyane!

Niyonsaba frank yanditse ku itariki ya: 25-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka