Amavubi yamenyeshejwe ko atazakirira Benin mu Rwanda.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ntabwo izakirira Benin kuri Sitade Huye mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023 kubera hoteli zitari ku rwego rwifuzwa.

Ibi Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yabimenyesheje ubunyamabanga bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA mu ibaruwa yabwandikiye ibubwira ko yakiriye ubusabe bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Benin buvuga ko nta hoteli nibura iri ku rwego rw’inyenyeri 4 yakwakira ikipe n’abandi bantu bafite aho bahuriye n’umukino iri ahazabera umukino ariho mu karere ka Huye.

Amavubi yamenyeshejejwe ko azakinira imikino yombi muri Benin
Amavubi yamenyeshejejwe ko azakinira imikino yombi muri Benin

CAF yakomeje ivuga ko nayo nyuma yo gukora igenzura mu karere ka Huye yasanze hoteli zihari ziri mu nsi y’ibipimo bisabwa kugira ngo zibe zakwakira amakipe n’abandi bafite aho bahuriye n’imikino iri mu rwego rwa mbere, bityo ko bakuyeho umukino w’umunsi wa kane mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 wari kuzabera kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye, ahubwo ukaba wabera kuri Stade de l’Amitie General Mathieu Kerekou Cotonou muri Benin.

Mu gihe byaba ko u Rwanda rwakirira Benin iwayo tariki 27 Werurwe 2023 waba ari umikino wa kabiri rukiniye hanze nyuma n’ubundi yo kwakirira Senegal iwayo ku mukino w’umunsi wa kabiri w’amatsinda.

Kuri uyu wa Gatatu Benin irakira u Rwanda mu mukino w’umunsi wa gatatu w’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka