Amavubi yakoze imyitozo ya gatatu, Sugira avuga ko igihe kigeze ngo bahe abanyarwanda icyo bakwiye (AMAFOTO)

Rutahizamu w’Amavubi Sugira Ernest, aratangaza ko igihe cyigeze ngo bongere bahe ibyishimo abanyarwanda bahora babategerejeho, ni mu gihe habura iminsi ibiri ngo CHAN itangire

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikomeje imyitozo I Douala muri Cameroun aho izakinira imikino ibanza yo mu itsinda iherereyemo, aho kuri uyu wa Gatanu imyitozo bayikoreye ku kibuga gito cya Stade de la Réunification bazakiniraho imikino ibiri ya mbere.

Mu kiganiro Sugira Ernest yagiranye n’itangazamakuru, yatangaje ko kugeza ubu ikipe ihagaze neza, akaba yumva hari icyizere ko bakwitwara neza, gusa anavuga ko bazi ko hari umwenda bafitiye abanyarwanda kandi bagomba kubaha ibyishimo

Yagize ati “Duhagaze neza kuva twagera hano umwuka ni mwiza, n’abari bafite imvune urabona ko bagarutse. Tugiye gukina n’ikipe tuzi ko itazatworohera, twarebye imikinire yayo tubona n’ikipe ikinana imbaraga."

Sugira Ernest mu myitozo y'Amavubi yo kuri uyu wa Gatanu
Sugira Ernest mu myitozo y’Amavubi yo kuri uyu wa Gatanu

"Turi mu itsinda rikomeye ririmo Maroc yatwaye igikombe, ririmo umuturanyi, ariko natwe ntitworoshye, turi igihugu gikomeye, dufite amahirwe nka 75% yo kuzamuka nituramuka dutsinze Uganda”

“Iriya CHAN ya 2016 yari nziza, hashize imyaka itanu, uko nari meze siko nkimeze, ntaho nagiye ndacyari wawundi nzagerageza gutanga ibyo mfite cyane ko iri rushanwa ndimenyereye”

“Abatadufitiye icyizere bagomba kukitugirira kuko igihugu ni icyacu, ikipe y’igihugu ni iyabo ibyiza tugomba kubisangira, ibibi tukabisangira, igihe kirageze ngo natwe tubihindure tubahe ibyiza nk’uko babikeneye banabikumbuye nk’uko bahoze banabiririmba mu bihe byashize, navuga ko turi mu nzira nziza zo kubikosora”

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi izakina umukino wa mbere kuri uyu wa Mbere n’ikipe y’igihugu ya Uganda ku I Saa Tatu z’ijoro, mu gihe muri iri tsinda ry’u Rwanda Maroc izaba yahuye na Togo.

Andi mafoto yaranze imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu

Inkuru zijyanye na: CHAN2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mubyukuri ntago abasorebacu amavubi ariko ntamuhati wokuba baduhagararira nk’abanyaRWANDA gusa icyiza tweregukomeza kubacya intege tubacyurira ngobambaye imyenda ihenze ivuye mumisoro ahubwo tubatere ingabo mubitugu kugirango nabobaboneko bashyigikiwe nabenewabo nabo babone imbaraga zo kuhatambukana ishyema murakoze cyane

Fifimaniragena yanditse ku itariki ya: 18-01-2021  →  Musubize

Mwiriwe.neza.turambiwe.invugo.yumutoza.nabakinyi.biyemeza.gukora.ibyo.badashoboye.narebye.imyeda.bambaye.ihenze.mbona.ariyo.tuzatahira.kubona.mumafoto.nibatagira.aho.bagera..ufite.aho ahuriye.numupira.wamagu.wese.azibwirize.yegure.mumirimoye.kwirirwa.basesagura.amafaranga.yigihungu.turabirambiwe.nimisoro.yacu.dutanga.murakoze

Bigirabagabo.jaen.damascene yanditse ku itariki ya: 17-01-2021  →  Musubize

Nibatikize uwo mutungo w’igihugu bigarkire,gusa tubambariye impumbya

Moise yanditse ku itariki ya: 17-01-2021  →  Musubize

Yoo Ntiwumva umwana ufit’uburere Sugira we! Imana igukomereze imbaraga mu kirenge, izakwereke inzira igitego cyinjire, kandi nibitanashyoboka nibura werekanye ubushyake n’ishyaka ufitiy’igihugu, ririya jambo, ririya uti Ndabizi dufitiy’abanyarwanda umwenda, nibyo ryose mugenda ku nyugu z’abanyarwanda n’ibyo mubona biva mu musoro yabo, ntimwagombye kubyiyibagiza ngo mugende mutanabasabye n’umugishya w’urugamba mugiye kubahagararira, ngaho lero basore bacu niba muzi ko mugiye kunyugu zacu reka tubahang’amatwi n’amaso kuko natwe nta rari twari tubafitiye,

FIFI yanditse ku itariki ya: 16-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka