AMAVUBI yakoreye imyitozo kuri Stade Huye azakiriraho Ethiopia (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iri gukorera imyitozo kuri Stade Huye iheruka kuvugururwa, ari naho izakirira Ethiopia kuri uyu wa Gatandatu.

Nyuma yo kugera mu Rwanda ku wa Gatandatu bavuye muri Tanzania, abakinnyi b’ikkpe y’igihugu “AMAVUBI” bahise bakomereza umwiherero mu karere ka Huye, aho kuri iki Cyumweru banakoreye imyitozo kuri Stade Huye izakinirwaho umukino wo kwishyura.

Abakinnyi b'Amavubi mu myitozo kuri Stade Huye
Abakinnyi b’Amavubi mu myitozo kuri Stade Huye

Abakinnyi bose bari biyambajwe ku mukino ubanza aho Amavubi yangayije na Ethiopia ubusa ku busa, ari nabo bakomeje imyitozo yo kwitegura uyu mukino Amavubi ategerejemo kuba yabona itike yo gukina CHAN izabera muri Algeria umwaka utaha.

Kugeza ubu Stade Huye ni yonyine yemerewe kwakira imikino mpuzamahanga, nyuma y’aho izindi zose zahagaritswe na CAF mu igenzura ryagiye rikorerwa mu bihugu bitandukanye, u Rwanda rukaza kwemererwa kwakirira kuri iyi Stade nyuma yo kuyivugurura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Amavubi tugomba gutsinda.
Nasabaga kode nakwishyuriraho. Murakoze.

Nsengiyumva Innocent yanditse ku itariki ya: 2-09-2022  →  Musubize

mwiriwe neza sami turagushimiye kumakuru uba watugejejeho kbs gusa jyewe mbona amavubi atazakomeza pe ntamwataka dufite uzadutsindira ibitego umutoza aba yarongeyemo mugunga gusa azatake cyane ntazadefande

Rukundo bless yanditse ku itariki ya: 1-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka